Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Birababaje , abakobwa bane bishe Se ubabyara babanje kumukuramo amaso mu buryo buteye ubwoba.

Abakobwa bane bavukana batawe muri yombi na Polisi yo muri Serere bashinjwa kwica se ubabyara w’ imyaka 65 y’ amavuko witwa Okire John , utuye mu Karere ka Serere , mu gihugu cya Uganda.

Amakuru avuga ko ibimenyetso byegeranyijwe byerekana ko ku itariki ya 15 Kamena 2022, uwitwa Martha Akwango yavuye ku ishuri arimo kurira , nyuma yo gufatwa n’ imyuka mibi.

Ageze mu rugo , abavandimwe be uko ari batatu batangiye kumusengera ngo birukane amadayimono yari yateye uwo mwana w’ umunyeshuri.

Muri uko gusenga , abavandimwe batatu bari bari kwirukana ayo madayimoni yateye murumuna wabo , bateye se bamusanze mu nzu babanamo bose baramukubita kugeza bamwishe, nk’ uko Urubuga boom.ug rubivuga.

Barangije bamukuramo amaso bavuga ko yari arimo imyuka mibi kandi ari intandaro y’ amadayimoni yabateraga.

Iki gikorwa ngo kikaba cyari giteye ubwoba bwinshi cyane ku buryo amaraso yari yuzuye ahantu hose umurabo w’ umusaza wavanwemo amaso.

Abo bakobwa ni Achumo Deboah, Achom Ester, Ikwadi Susan na Akwangi Martha bose bahise batabwa muri yombi na Polisi bashinjwa kwica Se ubabyara.

Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kuri murandasi (internet ) ntabwo ariyo muri ako gace ahubwo nuko ariyo twifashishije.

Related posts