Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bimwe mu bitaramo The Ben utegerejwe i Kampala yatumiwemo muri iki gihugu mu myaka yatambutse

Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nyarwanda nka The Ben, ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda ndetse no muri Africa y’i burasirazuba muri rusange cyane nko mu Burundi na Uganda yitegura no kuhataramira mu kwezi gutaha kwa Gashyantare ku munsi wahariwe abakundana abenshi bazi nka ‘Saint Valantin’. The Ben ufite amateka akomeye muri iki gihugu cya Uganda cyane ko ari naho yavukiye, ntabwo iki ari cyo gitaramo cya mbere atumiwemo ngo age gutaramira abagande.

Kglnews twaguteguriye bimwe mu bitaramo The Ben yagiye atumirwamo ngo asusurutse abafana be dore ko amaze kuhagira abatari bake.

Mumpera z’umwaka wa 2018, uyu muhanzi yari yatumiwe mu gitaramo cyagombaga kubera i Kampala, aka ari igitaramo cyari kiswe 30 Billion, akaba yaragombaga guhurirramo n’igihangange mu muziki wa Nigeria, Davido. Gusa iki gitaramo byaje kurangira atakitabiriye ku mpamvu z’uko mu mpera z’umwaka wa 2018 yarahuze cyane ku buryo bitari kumukundira kuba yakwitabira iki gitaramo. Amakuru yamenyekanye n’uko The Ben yarahugiye mu bikorwa byo gutunganya indirimbo ye yise Fine girl yiteguraga gushyira hanze bityo ntibyari kumworohera kuba yakitabira.

Mu kwezi kwa Kamena 2022 kandi nabwo The Ben yongeye gutumirwa muri iki gihugu mu gitaramo kiswe Best of Kampala cyangwa se BOK mu magambo ahinnye. Ni igitaramo cyabaye tariliki ya 03 Kamena 2022 kitabirwa n’imbaga y’abantu benshi baje gushyigikira uy muhanzi ndetse n’abandi bari bafatanyije ndetse yaje gukora iki gitaramo kiba nk’amateka bitewe n’uko uwa kitabiriye wese yatashye yanyuzwe yirahira uyu muhanzi. Ubwo uyu muhanzi yageraga ku kibuga k’indege yaje kwakirwa n’abantu benshi ndetse baje bitwaje indabo, bigaragara ko bari bamwishimiye cyane ndetse bategereje umunsi nyirizina w’iki gitaramo.

Ku itariki ya 14 Gashyantare 2024, ku munsi wahariwe abakundana, The Ben akaba agiye kongera gutaramira muri iki gihugu mu mugi wa Kampala nk’uko byatangajwe na Alexis Muyoboke usanzwe umufasha mu bikorwa bye bya muzika. Iki gitaramo kikaba kitezwe nk’impano uyu muhanzi yageneye abakunzi be bo mu gihugu cya Uganda. The Ben kandi ahamya ko umwaka wa 2024, ari umwaka uzamubera mwiza ndetse ukarangwa n’ibikorwa.

Si mu gihugu cya Uganda gusa ajya akorera ibitaramo by’amateka kuko na South Africa ahakorera ibitaramo ndetse tutiyibagije n’i Burundi bamufata nk’umwami wa muzika, aho babimugaragarije mu gitaramo aheruka kuhakorera mu mwaka washize wa 2023.

Related posts