Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Bikoreho nonaha! Dore ibintu bitandatu ugomba kurwanya niba uteganya gukora ubukwe n’ uwo muri kumwe mu rukundo

Iyo uri mu rukundo, hari byinshi uhindura mu myitwarire yawe kugirango urusheho kugenda wigarurira umukunzi wawe ariko uko urukundo rwanyu rugenda rukura niko mugenda murushaho kumenyerana buri umwe akagenda amenya ingeso undi afite ari nako mugenda mufashanya kuba mwahindura zimwe muri izo ngeso zishobora kuba zitajyanye n’ibyo mwifuza, Nk’uko abahanga mu by’imibanire babivuga, ngo iyo wegereje igihe cyo gusezerana n’uwo ukunda hari ibintu byinshi ugomba kureka mbere y’uko murushinga kuko bishobora kwica umubano wanyu.

Reka gutekereza ko uri umuyobozi igihe uri kumwe n’umukunzi wawe: Iyo uri hafi kurushinga haba hakiri itandukaniro no kuba wararangije kubana n’uwo ukunda. Wigerageza gutegeka umukunzi wawe ngo ukomeze kumugaragariza ko nta kintu yafataho umwanzuro igihe muri kumwe. Ibi si byiza kuko bimuca intege akumva ko ari umunyantege nke. Gerageza ugaragaze ko muri ku rugero rumwe mu byo mukora byose.

Ugomba kwirinda icyatuma ugwa mu mutego wo gusambana: Buri gihe ugomba guhora wibuka ko uri hafi gusezerana, ibi bikagufasha kwirinda kuba wahura n’umuntu mudahuje igitsina muri ahantu h’ibanga kuko bishobora kuba byakugusha mu busambanyi ugatangira guca inyuma uwo mukundana kandi mutarabana. Rero ugomba kubireka ahubwo ukarushaho guha umwanya uwo mugiye kurushinga.

Reka kumva amabwire: Iyi ni inama ikomeye ugirwa kuko akenshi haba hari benshi batifuza ko wabana n’umukunzi wawe. Ugomba rero gushyiramo ugushishoza kuko haba inshuti zawe, ndetse n’abandi benshi bazajya bakugira inama ariko siko bose bazaba bakwifuriza ibyiza. Menya gufata imyanzuro ku byo wemera ndetse n’ibyo uhakana.

Reka kumena amabanga y’urukundo rwawe: Buri gihe hagomba kuba hari amabanga hagati yanyu ajyanye n’urukundo. Igihe uri hafi gusezerana rero irinde kuba wagenda ubwira inshuti zawe ibyo uba waganiriye n’umukunzi wawe. Akenshi uzasanga abantu bifuza kumenya ibyanyu ariko si ngombwa ko ubibabwiraho.

Irinde icyagabanya igipimo urukundo rwanyu ruriho: Ntabwo ari byiza kwiyumvisha ko kuba mwaramaze kwemeranya kubana bihagije, ngo maze ugende witurize kuko ibingibi byatuma urukundo rwanyu rusubira inyuma bikaba byakurizaho no kuba rwazima burundu. Inama ugirwa ahangaha ni ukurushaho gukunda no kwita ku wo mugiye kurushinga kuko aribyo bizatuma mubana mu munezero.

Gendera kure ibitekerezo byo gukeka cyane: Gushaka gukekera umuntu ni kimwe mu bintu byakwangiza umubano wanyu. Gira umuco wo kubaza uwo mugiye kubana kuri buri kintu wumva urimo gushidikanyaho, umubaze wimenyere ukuri bitabaye ngombwa ko utangira kwihimbira ukeka ibishobora kuba bihabanye n’ukuri.

Related posts