Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bijoux , birahwihwisa ko yaba yatandunye n’ umugabo we bamaze igihe gito babana, dore ko buri umwe yasibye amafoto y’ ubukwe bwabo, dore icyo umugabo we yasubije umunyamakuru …

Umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda , Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Bamenya biravugwa ko yaba yatandukanye n’ umugabo we Sentore Lionel baherutse gukora ubukwe bakemerana kubana akaramata.

Abantu benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga batangiye guhwihwisa ko aba bombi urukundo rwabo rwaba ruri mumarembera nyuma y’ uko buri umwe wese yamaze gusiba amafoto y’ ubukwe bwabo ku mbuga nkoranyambaga zabo bituma benshi bacika ururondogoro batangira kuvuga ko aba bombi bamaze gutandukana.

Umugabo wa Bijoux yahakanye ayo makuru avuga ko bakiri kumwe ahubwo akumbuye umugore we. Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’ umunyamakuru Chita yavuze ko ibyo benshi bagiye bavuga ko ashobora kuba yarashakanye na Bijoux atwite ko ataribyo kandi ngo nimba aribyo bazabona ukuri nyuma.

Akomeza avuga ko ibyo gutandukana na Bijoux ataribyo ahubwo ko amukumbuye cyane kuko badaherukana kubonana.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yambitse impeta y’urukundo Bijoux , ni mu muhango warahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin.

Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye itangazamakuru ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya.

Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo, yakoze ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Related posts