Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bihinduye isura, u Rwanda na Senegal bazakinira mu Rwanda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye

U Rwanda n’igihugu cya Senegal bafitanye umukino 6 usoza imikino ya yo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika CAN kizabera muri Ivory coast umwaka utaha 2024 .

Mbere y’uko uyu mukino uba hakomeje kuvugwa byinshi, hibazwa igihugu kizawakira. U Rwanda rwari ruziko ruzawakira nkuko byari byumvikanweho n’impande zombi nyuma y’umukino wa mbere wabereye muri Senegal. Kw’itariki 22 nibwo Senegal yandikiye ibaruwa Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu nshingano ku mugabane w’Afurika CAF, irimenyesha ko itifuza kuza gukinira mu Rwanda.

Nyuma yibyo byose u Rwanda narwo rwanditse ibaruwa kuya 26 Kanama rugaragaza impamvu zirurwngera rusaba ko Senegal igomba kuza gukinira mu Rwanda. kugeza Ubu ntabaruwa ya CAF twari twabona ikimura iki kibazo.

Amakuru dukesha Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda Imfurayacu Jean-Luc aremeza ko Senegal yamaze kuva kwizima ikemera kuzaza gukina n’u Rwanda i Huye.

Uyu mukino uzaba ku itariki 9 Nzeri, u Rwanda rwamaze gusezererwa naho Senegal yo yamaze kubona itike aho iyoboye itsinda n’amanota 13 ifite.

Amakuru agera kuri Kglnews avuga ko ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ryaba ryamaze kwandikira amakipe azavamo abakinnyi bazakinira Amavubi ibabwira ko bazakinira na Senegal i Huye.

Senegal ifitanye umukino wa gicuti na Algeria ku itariki 12 Nzeri, ibi bikaba bituma benshi bavuga ko ntiramuka ije mu Rwanda izazana ikipe yayo ya Kabiri.

Related posts