Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Bihagarike: Dore ibintu bibi cyane uzahura nabyo niba urara wambaye umwenda w’ imbere. Kubura urubyaro biza ku mwanya wa mbere

Benshi muri twe iyo hakonje turara twambaye imyenda yo kurarana naho iyo hashyushye twiyambarira ikariso gusa tukaryama. Benshi bibaza niba kurara umuntu yambaye ikariso hari ingaruka bigira ku buzima bwe. Niba uri hano ni uko uri umwe muri aba akaba ari byo tugiye kugugezaho.

Ni ibihe bibi byo kurarana ikariso?

Haba ku bagabo no ku bagore ibibi byo kurarana ikariso birahari kandi bishobora kwirindwa.

Ku bagore: Abagore bakunze kwambara n’ubusanzwe imyenda ibegereye bityo n’ikariso bambara zikunze kuba zibegereye ndetse bamwe banambara udukabutura tubafashe cyane. Iyo ubize icyuya, mikorobe zinyuranye cyane cyane za bagiteri zihita zibona uko zororoka bityo waryama wambaye ikariso imyanya yawe y’ibanga ntibone uko ihumeka neza ndetse na za mikorobe zikabona uko zororoka bikaba byakuviramo indwara zinyuranye zaba iziterwa na mikorobe (infections) cyangwa se uburyaryate no kwishimagura haba ku gitsina cyangwa ahahegereye nko mu ntantu, Bikarushaho kuba bibi ku babira ibyuya nijoro cyane cyane abageze mu myaka yo gucura cyangwa ababa ahantu hashyushye kuko iyo ubize ibyuya na nijoro byongera bya byago byo kurwara indwara ziterwa na mikorobe.

Twibutse ko ku ruhu rwacu haba mikorobe nyinshi, iyo rero zibonye akantu gatuma zororoka zibikora zitajuyaje kandi ingaruka zishobora kuza zikomeye cyane.

Ibi kandi bikomeza kwiyongera no ku bagore badakunda kogosha insya kuko na zo ziba indiri ya mikorobe iyo hajemo akuya, Ibimeze nk’ibihushi cyangwa ise ni imwe mu ndwara zongerwa no kurarana ikariso

Ku bagabo: Ku bagabo naho nko ku bagore kurarana ikariso byongera uburyaryate mu mayasha, no ku mabya ndetse bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’imiyege zirangwa no kuvuvuka mu mayasha no munsi y’amabya, Ikindi kibi cyane ni uko bigira ingaruka ku myororokere aho bishobora gutera kutabyara.

Kuko intanga ngabo hari ubushyuhe zitihanganira, kuba wiriwe wambaye ikariso ukanayirarana bituma amabya nk’uruganda rukora intanga akomeza kuba mu bushyuhe ibi bikagira ingaruka mbi ku ntanga aho zishobora gukorwa nabi, gupfa cyangwa kuba nkeya bityo amahirwe yo kubyara akagenda agabanyuka.

Kurarana ikariso byongera ibyago byo kutabyara

Ikindi ku bagabo ni icyerekeye DNA yo mu masohoro yabo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Stanford University bwerekanye ko abagabo bararana amakariso bagira DNA mu masohoro yabo zishwanyaguritse cyane kuruta abatayararana ibi bikaba bigira ingaruka mu kubyara kuko intanga idafite DNA ikoze neza ntishobora gutanga umwana.

Umwanzuro

Kutararana ikariso ni byiza kandi bifite ibindi byiza byinshi, gusa niba utabasha kurara utambaye ubusa buri buri wakambara ikanzu yo kurarana cyangwa undi mwenda ariko utakwegereye kuko n’umubiri nawo ukenera guhumeka no kwisanzura.

Related posts