Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bigenda bite kugira ngo 17% bagororerwa Iwawa bisange basubijweyo? mutere agatebe tuganire!

Amakuru yagarutswe mu bitangazamakuru mu Cyumweru dusoje yatangajwe n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS cyatangaje ko 17% by’abantu baba baragororewe mu kigo ngororamuco cya Iwawa bongera gusubirayo, nyuma yo gusubira mu bikorwa biba byatumye bajya kuhagororerwa.

Abahagororerwa bafashwa kwiga imyuga inyuranye, ibyo bahigishirizwa berekana ko bibafitiye umumaro kuko ari yo ntwaro ibafasha kwishakamo ibisuzo mu gihe basubiye mu miryango yabo.Bamwe bahagororerwa babwiye RBA ko nubwo bahabwa ubumenyi ariko hari abahura n’ikibazo cy’amikoro make yo gushyira mu bikorwa ibyo baba bize bikaba byatuma bongera kwishora mu migenzereze mibi.

Umwe yagize ati “Uvuye hano uhamaze umwaka umwe n’iminsi irengaho, utashye nta mafaranga yo gukodesha ufite, nta mafaranga yo kugura icyo urya muri iyo minsi, nta muryango, cyangwa uwo ufite na wo ushobora kuba utishoboye. Kuko uba ubaye mu muhanda igihe kinini hari ubwo usanga ntaho wahera ujya kuwuteza ibindi bibazo byo kugutunga bikaba byaba ngombwa ko usubira muri ya migenzereze mibi.”Yakomeje ati “Icyo rero kiba intandaro y’uko kugaruka bishoboka cyane kuko udafite ikintu uheraho na kimwe.”

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred, yabwiye RBA ko kuba hari abagororerwa Iwawa bongera kuhisanga, biterwa ahanini no kubura amikoro yo gukora imishinga y’ibyo bize ndetse n’ibindi bibazo byo mu miryango yabo.

Yagize ati “Navuga ko hari ibintu bibiri, bituma uwagorowe yongera gusubira muri za ngeso, icya mbere gishingiye ku muryango. Iyo agiye agasanga rimwe na rimwe hari umuryango utari tayali ngo utangire kumufasha.”Yakomeje ati “Ikindi na cyo ni aho bagenda bakagerayo ugasanga nta kintu bakora. Icyo rero dusaba cyane n’imiryango ni uko babereka urukundo bakabakira, kandi bakabafasha. Natwe nka sosiyete Nyarwanda dukwiriye kumva y’uko biri mu nshingano zacu kugira ngo tubafashe.”

Iwawa ubu ni ho hari ikigo cy’Igororamuco kigororerwamo abafatiwe mu bikorwa bibangamiye ituze n’umudendezo bya rubanda.Ni Ikirwa gito kiri mu Kiyaga cya Kivu giherereye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Kuri ubu abari kuhagororerwa barenga ibihumbi bitanu.

Imibare yo mu 2023 igaragaza ko ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa mbere nk’impamvu zituma abantu bajyanwa muri ibi bigo, aho abagera kuri 49% ku mwaka.

Kuba imbata y’ibiyobyabwenge ni 29%. Aba baba barabaye imbata z’ibiyobyabwenge.Ibindi bituma abantu bajyanwa mu Bigo Ngororamuco ni ubuzererezi buri kuri 15%. Hari kandi n’abajyanyweyo kubera uburaya n’ibindi.

Ku bijyanye n’imyaka y’abari mu Bigo Ngororamuco, abari hagati y’imyaka 18-35 bagera kuri 76%, ni mu gihe abari hagati y’imyaka 14-17 bagera kuri 11%. Ku rundi ruhande ariko harimo n’abakuze barengeje imyaka 35 bagera kuri 13%. Abo barimo n’umusaza w’imyaka 61 uri kugororerwa Iwawa.

Related posts