Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Bidasubirwaho Youssef Rharb ategerejwe muri Rayon Sports aherekejwe n’umutetsi uzajya uhembwa akayabo

Umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu, Youssef Rharb yamaze kumvikana na Rayon Sports aho azagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Hashize igihe Youssef Rharb ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele, kuri ubu nta gihindutse uyu mukinnyi akaba agomba gushyira umukono ku masezerano yo kuyikinira.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Youssef Rharb azagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru aherekejwe n’umukozi uzajya amutekera akazajya ahembwa ibihumbi 300 buri kwezi, mu gihe Youssef Rharb we azajya ahembwa miliyoni imwe n’igice.

Youssef Rharb yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, n’ubwo atayimazemo igihe kinini, gusa ni umwe mu bakinnyi bakunzwe bikomeye n’abakunzi b’iyi kipe.

Related posts