Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bidasubirwaho nyuma ya Traoré hamwe na Kabwili, Rayon Sports yamaze kumvikana n’undi mukinnyi imuhereza byose akeneye ngo yigendere amahoro

 

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itandukanye na Boubacar Traoré ndetse na Ramadhan Kabwili, yamaze kumvikana n’undi mukinnyi kugirango yigendere.

Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports itangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi barimo Boubacar Traoré ukomoka mu gihugu cya Mali ndetse na Ramadhan Kabwili ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports yamaze kuganira na Moussa Camara ngo yigendere ajye gushaka Indi kipe kuko we muri iyi kipe bikomeje kwanga we n’umutoza Haringingo Francis ntabwo bumvikana.

Andi makuru dufite avuga ko Moussa Camara ngo hari ikipe yamaze kubona kandi nziza, bumvikanye ko ikipe ya Rayon Sports nimurekura ayo bazamugura Iyi kipe izafatamo 20% y’amafaranga azaba yaguzwe.

Mu kwezi kwa gatandatu 2022 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Moussa Camara, ariko kuva yagera muri iyi kipe imikino yakinnye irabarika bijyanye n’imvune yaje afite ntiyamworohera ariko aho yakiriye yahise agira ibibazo n’umutoza Haringingo Francis kuva icyo gihe ntarongera gukinishwa ku mikino ikomeye.

 

Related posts