Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bidasubirwaho Mvuyekure Emely niwe munyezamu ugiye gusimbura Kwizera Olivier muri Rayon Sport. Ngibi ibikubiye mumasezerano ye!

Mvuyekure Emely wabaye umunyezamu w’ikipe y’igihugu igihe kinini,agakinira amakipe atandukanye yahano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda, Kurubu ibiganiro na Rayon Sport bisa nibyamaze kugera kumusozo nkuko bitangazwa na nyirubwite hakaba hasigaye ko buri ruhande rwashyira umukono kumasezerano y’imyaka2 bamaze kumvikanaho.

Uyumunyezamu uri mubeza hano mu Rwanda,amaze igihe ahagaritswe n’ikipe yo muri kenya yakiniraga gusa ikipe ya Rayon Sport ikaba itarahwemye kugaragaza ko yifuza uyu munyezamu umuntu atatinya kuvuga ko ari umunyezamu mwiza mu Rwanda, ariko ntibyakunze ko aza muri iyikipe ikundwa na benshi hano mu Rwanda ariko kuri iyinshuro bikaba bisa naho byamaze kurangira.

Biravugwa ko uyumusore yaba yumvikanye na Rayon Sport amasezerano y’imyaka 2, aho biteganyijwe ko uyumusore azaza gusimbura Kwizera Olivier wamaze gutangariza Rayon Sport ko atazongera amasezerano, ndetse bikaba bivugwa ko kwizera Olivier yamaze kubona ikipe mubarabu nyuma yuko yitwaye neza mu ikipe y’igihugu.

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje kugaragaza ko iri kwitegura umwaka w’imikino, cyane uyumukinnyi nibaramuka bumvikanye agasinyira iyikipe,bizaba ari igihamya gikomeye ko iyikipe umwaka utaha w’imikino izaba ari ikipe itajegajega ndetse ko koko izaba ikeneye igikombe atari mumagambo gusa.

Related posts