Kuri uyu wa Mbere tariki ua 27 Mutarama 2025, Umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kwigarurira Umujyi wa Goma ,usaba abaturage bawutuye gutuza.
Aya makuru yifatwa ry’ Umujyi wa Goma yemejwe n’ Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa Politiki Lawrence Kanyuka, ubwo yatangazaga ko amasaha 48 bari bahaye ingabo za Leta ya Congo ngo zibe zamaze gushyira intwaro hasi yarangiye. Yagize ati” Kuri uyu munsi w’intsinzi y’ibohorwa ry’umujyi wa Goma, M23 iramenyesha abanyagihugu n’amahanga ko igihe ntarengwa cy’amasaha 48 yari yahawe ingabo za Leta cyarangiye.”
Amakuru akomeza avuga ko uyu mutwe wakomeje usaba Ingabo zose za FARDC gushyikiriza intwaro zose MUNUSCO, Mbere yo guteranira kuri Sitade de l’ Unitè bitarenze Saa 3:00 z’ Igicuku. Uyu mutwe wunzemo uti” “Nyuma y’iki gihe ntarengwa, umujyi wa Goma uraza kuba ufitwe n’umuryango wacu.”
M23 nyuma yo gufata Goma kandi yatangaje ko ibikorwa byose byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu bihagaraye, kugeza igihe izatangariza ko bisubukuye.
Uyu mutwe wasabye abaturage gutuza, uti: “Turasaba abaturage bose ba Goma ituze. Kubohora umujyi byakozwe neza, ibintu biri mu biganza byacu.”
M23 yemeje ko yafashe Goma, nyuma y’imirwano yiriwe iyihanganishije n’Ingabo za Leta kuva mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru.
Ni nyuma y’uko inyeshyamba z’uyu mutwe zari zimaze kwinjira muri uyu mujyi ziturutse muri Teritwari ya Nyiragongo, aho zari zimaze kwirukana Ingabo za Leta zikagenda zizikurikiye.Kuri ubu amakuru avuga ko amagana y’Ingabo za Leta yamaze gushyikiriza MONUSCO intwaro zari zifite mu rwego rwo gukuma amahoro.
Ibi kandi byo gufata Umujyi wa Goma bije bikurikira ibindi bikorwa bifatwa nk’ibikomeye byagezweho n’uyu mutwe wa M23 mu cyumweru twaraye dusoje, birimo kwivugana Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Maj Gen Peter Chirimwami Nkuba, ndetse na komanda w’umutwe wa FDLR/FOCA, Gen. Pacifique Ntawunguka wari uzwi nka Omega.