Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bidasubirwaho Lamptey “De Bruyne” yageze muri APR FC ku mushahara utarigeze undi mukinnyi mu Rwanda

Umukinnyi w’Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey iwabo batazira “[Kevin] De Bruyne” yaraye ageze i Kigali aho aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, nk’uko amakuru KglNews ikura muri Ghana abyemeza.

Ni Richmond wari wavuzwe muri APR FC kuva kuwa Kabiri w’iki cyumweru aho yari yarambagijwe n’intuma za APR FC mu Burengerazuba bwa Afurika, aho iyi kipe ihanze amaso isoko ry’abakinnyi.

Uyu mukunnyi watwaranye na Asante Kotoko Sporting Club Igikombe cya Shampiyona ya Ghana cya 2022, yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kane, aho aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akazajya ahembwa ibihumbi bitanu by’Amadolari ya Amerika buri kwezi [5 USD], angana na miliyoni esheshatu n’igice zirengaho duke uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Uyu Richmond Nii Lamptey yari ku rutonde ntakuka rw’abakinnyi 27 uwari umutoza w’Ikipe y’Igihuhu ya Ghana, Chris Hughton yifashishije mu Gikombe cya Afurika, AFCON 2023 cyakiniwe muri Côte D’Ivoire mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024.

Richmond Lamptey yavutse taliki 18 Werurwe 1997; ibisobanuye ko kuri ubu afite imyaka 27 y’amavuko, akaba yakiniraga ikipe ya Asante Kotoko ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana, aho yayitsindiye ibitego 4 mu mikino 51.

Uyu musore wavukiye mu murwa mukuru Accra, asanzwe akina mu kibuga hagati aho [Central Midfielder] ndetse akaba yanakina hagati ariko afasha ba rutahizamu, ahazwi nko kuri numéro 10 [attacking Midfielder].

Yanyuze mu makipe ya West Africa Football Academy [WAFA], International Allies, Salam Zgharta ndetse na Asante Kotoko. Nk’uwabigize umwuga mu makipe Richmond Nii Lamptey yakinnye imikino 155 atsinda ibitego 12.

APR FC ifite abantu bashinzwe kuyishakira abakinnyi bamaze igihe mu Burengerazuba bwa Afurika aho banamaze kohereza Umunya-Sénégal, Alliou Suané ngo aze kurangizanga na “Gitinyiro”, mu mushinga mugari wo kubaka ikipe igomba gufata umwanya mu matsinda y’imikino ya CAF Champions League ndetse no kuyarenga muri rusange nk’uko amakuru abisobanura.

Richmond Nii Lamptey “De Bruyne” azajya ahembwa miliyoni esheshatu n’igice y’Amanyarwanda!
Richmond Nii Lamptey yari mu Ikipe y’Igihugu ya Ghana muri AFCON 2023

Related posts