Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Bidasubirwaho Byiringiro Lague yamaze kugurwa arenga miliyoni 200 n’ikipe yo ku Mugabane w’i Burayi

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu Ikipe y’Igihugu Amavubi n’ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague yamaze kugurwa n’ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Sweden.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, nibwo umunyamakuru Sam Karenzi yemeje ko Byiringiro Lague yaguzwe n’ikipe ya Sandvikens IF yari isanzwe ikinamo Mukunzi Yannick.

Kugeza ubu amafaranga yaguzwe ntabwo yari yamenyekana, gusa biravugwa ko ashobora kuba yatanzweho arenga miliyoni 200 z’Amanyarwanda.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bafite impano idashidikanywaho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, akaba yari asigaje amasezerano y’imyaka itatu mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Related posts