Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bensi kubyakira byanze , umunyeshuri wari usoje amasomo ya Kaminuza muri ICK Kabgayi yitegura kuzashimisha abebyeyi bo ko bareze neza yishwe n’ impanuka.

 

 

Ni inkuru yababaje benshi umunyeshuri wari usoje mu ishuri Rikuru Gatorika rya Kabgayi , witeguraga guhabwa Impamyabumenyi ya Kaminuza mu Ishami ry’ Icungamutungo , yishwe n’ impanuka mu buryo butunguraye.

Iyi nkuru yinshamugongo yamenyekanye Mu ijoro ryo kuwa 14 Ugushyingo 2023

Uyu nyakwigendera yitwa Irakarama yakoze iyi mpanuka kuwa 10 Ugushyingo 2023 mu karere ka Ruhango, ubwo yavaga mu kazi aho yakoreraga nk’umwanditsi (secretaire) ku Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rya Munanira riri mu murenge wa Kabagari mu kagali ka Munanira, ubwo yerekezaga muri ICK gukosoza igitabo kugira ngo abe yakwemererwa kugishyira mu isomero ry’ikigo,Ubwo yagendaga n’amaguru yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna imwangiriza igice cyose cy’urukenyerero, akimara kugongwa yoherezwa mu bitaro bya Gitwe ariko kuko yari yangiritse cyane yoherezwa mu bitaro bya kaminuza ya Butare (CHUB) ari naho yaguye.

 

SP Emmanuel Habiyaremye, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Majyepfo, avuga ko ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba, umushoferi wari utwaye iyo modoka witwa Migambi Jean Damascene wagonze uyu mukobwa, yahise acika kugeza ubu akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano. SP Habiyaremye avuga ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko w’imodoka, bigatuma uwo mushoferi agonga Irakarama wari uri kugenda n’amaguru.

 

Irakarama Nadine yasezeweho bwa nyuma kuwa 16 Ugushyingo 2023 ndetse aranashyingurwa mu cyubahiro, mu muhango wabereye iwabo mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza, witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abanyeshuri biganye, abayobozi muri ICK n’abarimu, abaturanyi n’inshuti z’umuryango.Nzasingizimana Clarisse, umuvandimwe wa Irakarama yavuze ko mu byamuranze akiri hano ku isi, yaranzwe n’urukundo no gukora cyane, akaba yari azi gushaka inshuti. Yasabye ababatabaye gukomeza kubaba hafi muri ibi bihe.

 

Umuryango we wagaragaje ko uhombye umuntu w’ingirakamar, kuko nubwo apfuye akiri muto ariko yari umwe mu bantu bafashaga umuryango we gufata ibyemezo mu bintu byabaga byabagoye kandi akabafasha no gukemura ibibazo babaga bahuye nabyo.Irakarama Nadine yitabye Imana ku myaka 28 y’amavuko, akiri ingaragu. Yavutse Tariki 13 Mutarama 1995, yize amashuri abanza ku kigo cy’Urwunge rw’Amashuri cya Cyeza, ayisumbuye ayakomereza muri ACJ Karama, akaba yavukaga mu muryango w’abana bane b’abakobwa ari we muhererezi.

 

Related posts