Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Benshi mwibaza uko mwabigenza kugira ngo mwerekane abakunzi banyu ku nshuti zanyu, dore uburyo bwiza wakoresha…

Hari inshuti nyinshi zitandukanye aho usanga hari izifuza ko umubano wanyu watera imbere ugasanga hari nizindi ziba zishaka kuba zagutanya nabo ukunda.

Kumenya uburyo bwiza bwo kwerekana umukunzi wawe umwereka inshuti zawe bizongera imibanire myiza n’umukunzi wawe.

Hano tugiye kureba uburyo bwiza butanu wakerekamo umukunzi wawe umwereka inshuti zawe:

1.Wisiga umukunzi wawe wenyine:Niba watwaye umukunzi wawe guhura n’inshuti zawe, ntukamwirenagize mugume iruhande mbese abe ari iruhande rwawe igihe cyose. Ugomba kumugima iruhande kuko niwowe wenyine aba azi mubantu bose baba bahari. Ibi bizamutera kunyurwa n’ibiganiro mugirana kandi arusheho kwishimira inshuti zawe.

2.Menya iby’ingenzi byo kumuvugaho:Mugihe urimo werekana umukunzi wawe, si byiza ko wavuga buti kimwe kuriwe ahubwo hitamo iby’ingezi kuri we wabwira inshuti zawe muncamake. Terageza kuba bwira muri make amakuru yabafasha gutuma baba inshuti nkuko nawe muri inshuti.

3.Mumenyeshe mbere yo kumwerekana:Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukumenyesha umukunzi wawe ko ushakako yahura n’inshuti zawe. Abakobwa bamwe ntibakunda gufatirwa aho ubaboneye batiteguye maze ubabwireko ugiye kumwereka inshuti zawe.  Biba byiza rero iyo umumenyesheje mbere maze ukamuha umwanya wo kwitegura guhura n’inshuti zawe.

4.Koresha ikiganiro nawe ari bwibonemo:Muri buri kiganiro ugirana n’inshuti zawe mugihe waje kubereka umukunzi wawe, gerageza kandi umenye neza ko umukunzi wawe acyisangamo neza kandi kijyanye nawe. Reka umukunzi wawe agire uruhari munkuru n’ibiganiro uzagirana n’inshuti zawe.

5.Mubwire amakuru kunshuti zawe:Nibyizako umukunzi wawe amenya makuru kunshuti zawe maze akamenya uko inshuti zawe zitwara. Ibi bizamufasha kumenya imico n’imyifatire y’inshuti zawe maze nawe bizamufashe kumenya uko abitwaraho. Kumenya inshuti zawe uko ziteye kandi bizamufasha kumenya uburyo yaza yambaye kandi biba byiza umufashije guhitamo imyambaro yakwambara kuri uwo munsi.

Related posts