Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Benshi mubatuye muduce twa Bunagana na Rutshuru barashinja leta ya Tshisekedi ikintu gikomeye.Soma inkuru irambuye!

Uduce twa Bunagana na Rutshuru ni uduce duherereye muburasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. utu duce twahuye n’amanzaganya aho abarwanyi ba M23 bateye akaba aritwo babasha gufata mbere kandi muburyo buboroheye. aba baturage rero batuye muri utuduce birumvikana ko bagizweho ingaruka n’intambara ihamaze iminsi ndetse bagiye bumvikana batakambira leta kuba yagira icyo ibakorera ariko igisirikare cya leta kigakomeza kugenda kigira intege nkeya.

Aba baturage mubyo basabaga ubuyobozi, harimo no kuba ubuyobozi bwarasabwe n’aba baturage kuba bwayoboka inzira y’ibiganiro murwego rwo gukemura ibibazo biri hagati ya leta ndetse n’abarwanyi ba M23. ubu busabe bwabaye ubw’ubusa kuko umuyobozi w’igihugu Nyiri icyubahiro Felix Antoine Tshisekedi yatangaje ko atazigera ajya mubiganiro n’abarwanyi ba M23 ndetse abita ko ari ibyihebe.

Ibi byakomeje kurakaza aba barwanyi mugihe bari bamaze kwigarurira umujyi wa Bunagana biza gutuma bakomeza guhangana kugeza ubwo babashije no kuba bafata agace ka Rutshuru. iyimirwano yose yakomeje kugenda ishyira mubibazo abatuye muri utuduce, ndetse bo bemeza ko kubwabo babona bakwiriye kuyoboka M23 kuko leta yanze kuba yabatabara ngo ikemure ikibazo cyayo nabo babonereho agahenge.

Aba baturage kandi bakomeza bashinja leta ya DR Congo ko yaba yirengagiza iki kibazo nkana , ndetse bikaba byaba biterwa nuko ishyaka riri kubutegetsi rihugiye mukwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe. aba baturage batangaje ko agahinda bafite ahanini gashingiye kukuba leta ibihorera ikabarutisha amatora ndetse batangaza ko kubwabo batabona ko bazigera batabarwa mugihe cyose leta itabanje gushyira hasi ibintu by’amatora ihugiyemo maze ngo ikaba yabanza kwita kubayitoye

Related posts