Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Benshi mubafana ba APR FC bakomeje Guhangayikishwa n’iyikipe nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 nikipe ivuye mucyiciro cya2. Ngiyi imvano y’intimba yabo!

Ikipe ya APR FC ni ikipe imaze igihe ihanganye n’abafana bayo aho basaba ko byibuza muri gahunda iyikipe isanzwe igenderaho, yakongeraho no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga ngo kugirango abakinnyi b’abanyarwanda basanzwe bari muri politike y’iyikipe babe bakwigira byinshi kuri aba bakinnyi b’abanyamahanga maze bikaba byafasha iyikipe kuba yagera kure mumarushanwa nyafurika.

Nubwo aba bakinnyi badahwema kugaragaza ubu busabe, ariko ubuyobozi bw’iyikipe nabwo buhora butera utwatsi ibi byifuzo by’aba bafana ndetse byanatumye benshi mubafana bafanaga iyikipe bagenda bagabanuka ndetse abenshi bakaba batakiza kureba aho iyikipe ikinira kuberako ahanini baba bazi uko umukino uri bugende. usibye kuba aba bafana basaba ikipe kuba yazana abanyamahanga kugirango bayifashe kwitwara neza mumarushanwa nyafurika, aba bafana kandi basaba ubuyobozi kujya bwitonda mukugura abakinnyi b’abanyarwanda isanzwe ikoresha kuko harigihe igura umukinnyi nyamara ukazasanga ntakintu gikomeye afashije iyikipe.

Aba bafana rero icyabateye kwibaza kuri iyikipe bazaba bafite mumwaka utaha w’imikino, nuko iyikipe yaje gukina umukino wa Gicuti na Sunrise yo mukarere ka Nyagatare, hari mubirori byo gutaha iyi Stade ya Nyagatare maze ikipe ya Sunrise iza gutsinda ikipe ya APR FC ibitego 2-0 . iyinkuru yabaye mbi cyane kubafana ndetse bituma benshi bakomeza gutekereza kucyaba kugirango iyikipe yitware neza ndetse banagaragaza ko icyizere bari bafite mumarushanwa nyafurika kiyoyotse, cyane ko ibyo bavuga babishingira kukuba iyikipe itabasha kwikura imbere y’ikipe iri kurwego rw’icyiciro cya kabiri cyahano mu Rwanda ,itazabasha kwikura imbere y’amakipe bizahura mumarushanwa yatwaye ibikombe iwayo.

Related posts