Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Benshi bagize ubwoba! Icyo Polisi y’ u Rwanda yatangaje ku rupfu rw’ umwana w’umunyeshuri warashwe agiye kwiga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 /10/2024, nibwo inkuru yinshamugongo yasakaye mu banyarwanda, nyuma yuko umwana wari ugiye kwiga yari maze kuraswa n’ Abapolisi.

Iyi nkuru yamanyekanye mu masaha ya mu gitondo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu ubwo Abapolisi bahanganaga n’abinjizaga magendu y’imyenda ya caguwa mu Rwanda bayikuye muri Congo.

Kuri ubu Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rw’umwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza warashwe n’Abapolisi ubwo bahanganaga n’abinjiza magendu mu Rwanda, isasu rigafata uwo mwana wajyaga ku ishuri, bigatuma abaturage bashyamirana n’abapolisi.

Amakuru avuga ko mu uku kurasa kuri abo binjizaga ibicuruzwa mu buryo butemewe, Abapolisi babarasheho, isaru rikayoba rikahuranya mu kico umwana wigaga wari ugiye ku ishuri.Ibi bikimara kuba, havutse ubushyamirane hagati y’abaturage bari hafi aho, n’abapolisi kubera umujinya w’iraswa ry’uwo muziranenge warashwe ubwo yari agiye mu masomo, aho babateye amabuye.Ibi byatumye ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubw’inzego z’ibanze bujya kuganiriza aba baturage, bunabihanganisha kuri ibi byago.

Indi nkuru wasomaNyabihu: Abagore barimo gutaha ni myenda bagiye bambaye ntayo bafite, abagabo nabo barimo gusaba ubutabera

Umuyobozi Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano yavuze ko na bo babajwe n’ibi byabaye. Ati Muri iyo operation ntabwo byadushimishije, twese tuba twababaye kubera ko byagenze gutyo.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kutishora mu bikorwa bitemewe ari na byo byabaye intandaro y’iraswa ry’uyu mwana, aho yabanje kuvuga ko ibi byabaye mu ijoro, ariko abaturage bakazamurira rimwe amajwi bavuga ko byabaye mu gitondo amanywa yakambye.

Ati Umutekano turawufite ibigenda nabi, ibi byabaye turabashakira umuti dufatanyije namwe mwese.Yavuze ko mu bikorwa by’abinjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butemewe, ari na byo bishobora kuba icyuho cy’abahungabanya umutekano, bityo ko abantu bakwiye kubicikaho.Ati Umucengezi asa natwe, uramutse wirutse; umupolisi yagutandukanya n’umugizi wa nabi gute? Iyo uwo twakekaga ko ari umugizi wa nabi yirutse, nta kundi turarasa.”Arongera ati Ndababona mwababaye, natwe twababaye, twaretse akazi ngo tuze twifatanya namwe, ako kababaro kareke gukomeza kudufata ngo mukore amakosa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper na we wavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze bwababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, avuga ko bufatanya n’umuryango we mu bikorwa byo kumuherekeza.Amakuru avuga kandi ko hari abandi baturage batandatu na bo bakomerekeye muri iri rasa ryabayeho, bakaba bajyanywe kwa muganga.

Related posts