Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Benshi babona APR FC nkisenya umupira wo mu Rwanda kuruta uko iwubaka. byaba biterwa niki? inkuru irambuye!

Ikipe ya APR FC isanzwe ari ikipe y’ingabo z’igihugu, hashize igihe kitari gito abakunzi bayo bataka kubera umusaruro udahagije abakinnyi b’iyikipe bayiha mumarushanwa mpuzamahanga. ibi byatijwe umurindi cyane naho iyikipe yatangiye gukoresha abakinnyi b’abanyarwanda gusa murwego rwo guteza imbere umupira w’u Rwanda.

Nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwari bufite gahunda yo guteza imbere umupira w’ u Rwanda ariko abenshi mubakunda umupira bemeza ko iyigahunda iri mubyazahaje umupira wa hano mu Rwanda ndetse abenshi babigereranya n’ikimungu cyaba kimunga uyumupira wahano.

ikibatera kuvuga ibi, nuko abakinnyi babanyarwanda bamaze kumera nk’abishwe mumutwe n’iyigahunda kuberako iyikipe buruko umwaka utashye ifata gahunda yo kugura abakinnyi maze ikagura abakinnyi beza kurusha abandi hano mu Rwanda ariko nyamara ugasanga byaragabanyije ihangana kubakinnyi bo mu rwanda kuko baba bakenewe cyane.

kuba ihangana ryagabanuka, bituruka kukuba abanyamahanga bakina muri iyi championa baba ari bake maze abanyrwanda bahari bakumvako uko byagenda kose bazahorana akazi ndetse kuba abeza bagurwa na APR FC bituma imitekerereze y’aba bakinnyi itaguka ahubwo bagatekereza ibyaha hafi arinabyo bituma umusaruro w’ikipe y’igihugu urushaho kugabanuka.

Impamvu rero iyikipe aho kuba yubaka umupira wo mu Rwanda ahubwo ifatwa nkaho iwusenya,nuko mugihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi ku isoko mpuzamahanga, usanga abakinnyi igurisha hanze y’igihugu aribo bake ugereranije nabo isezerera kubera umusaruro muke.

Ibi bituma benshi bibaza impamvu iyikipe yaba igura abakinnyi bameze neza ndetse ari nabo bea hano mu Rwanda ariko nyamara nyuma yigihe gito cyane ugasanga urwego rwababakinnyi rwamaze gusubira hasi kurwego rukomeye ndetse bikarangira birukanwe muri APR FC. ngiyo impamvu nyamukuru ituma benshi bemeza ko iyikipe yaba isenya umupira kuruta uko iwubaka.

Related posts