Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ben Moussa waciye igikuba nyuma yo kwemeza ko azakorera Kiyovu Sports ibyo idatekereza 11 azabanza mu kibuga ntabwo bavugwaho rumwe na benshi

 

Umutoza w’ikipe ya APR FC Ben Moussa, wemeza ko azatsinda ikipe ya Kiyovu Sports irimo kwigamba gusezera iyi kipe ye, abakinnyi 11 azabanza mu kibuga ntakizere gihagije bayiha.

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023, ikipe ya APR FC irasura ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy’amahoro. Ni umukino uraza kuba ari mwiza cyane bijyanye ni uko umukino ubanza warangiye ndetse ni uko amakipe yombi yitwaye. Uyu mukino ubanza warangiye ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zinganyije igitego 1-1.

Umutoza Ben Moussa utoza ikipe ya APR FC, umaze iminsi akoresha imyitozo atangariza abakinnyi ko ashaka gutsinda Kiyovu Sports imaze iminsi yigamba gusezerera APR FC, mu bakinnyi ashobora kubanza mu kibuga dushobora kutazabona Ishimwe Pierre wavuye mu kibuga afite ikibazo ndetse na Ruboneka Jean Bosco nawe wagize ikibazo k’imvune mu mukino uheruka. Aba bariyongera kuri Prince na Clement bamaranye igihe imvune.

Abakinnyi 11 Ben Moussa ashobora kubanza mu kibuga kuri Kiyovu Sports

Mu izamu: Mutabazi Alexander

Ba myugariro: Yunusu, Diedonne, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian

Abo hagati: Mugisha Bonheur, Blaize, Nshuti Innocent

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Yanick Bizimana, Alain Bacca

 

Related posts