Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ben Moussa nawe ibye ntabwo bisobanutse! Hamenyekanye impamvu umutoza Ben Moussa yanze ko APR FC yakirira Kiyovu Sports Kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium mu gikombe cy’Amahoro

 

Umutoza w’ikipe ya APR FC Ben Moussa yasabye abayobozi be ko adashaka kwakirira umukino w’igikombe cy’amahoro kuri Kigali Pelé Stadium aho amakipe arimo kwakirira muri iyi minsi.

Ku munsi wejo Kuwa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023, ikipe ya APR FC irakira ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro ariko icyatangaje benshi ni uko umutoza wa APR FC yanze gukinira umukino kuri Kigali Pelé Stadium nkuko abakunzi b’iyi kipe babyifuzaga cyane.

KIGALI NEWS twamenye ko impamvu ngo Ben Moussa yanze kwakirira Kiyovu Sports Kuri Kigali Pelé Stadium ni uko ngo Sitade ari nto kandi abafana bakaba baba bari hafi y’ikibuga kandi ngo ntabwo abikunda bituma abakinnyi bagira igihunga, cyane ko ngo n’ikipe ye yari imaze igihe ntabafana benshi ibona kuri Sitade.

Ibi byagarutsweho cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko uyu mutoza ari umunyabwoba cyane ndetse bigaragaza ko ntabushobozi bwo gutoza ikipe ya APR FC ijya kunganya abafana na Rayon Sports ifite abafana benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Uyu mukino umutoza yemeje ko ugomba kubera kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera aho ikipe ya APR FC yari imaze igihe yakirira imikino yayo kuva Kigali Pelé Stadium yatangira kuvugururwa. uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ariko uwo kwishyura wo ikipe ya APR FC izakirirwa kuri iyi Sitade na Kiyovu Sports.

 

Related posts