Igisirikare cya Republican ya Demokarasi ya Congo ( FARDC) cyatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 cuarashe ibirindiro bibiri bya AFC M23 ku misozi ireba Mpety muri Gurupoma ya Kisimbi( Teritwari ya WALIKALE) ,muri Kivu y’ Amajyaruguru.
Aya makuru kandi yamejwe na M23 aho yavuze ko iki gitero cyasenye burundu ikiraro cya Mpety.
Ikinyamakuru dukesha aya makuru ACTUALITE.CD kivuga ko drone yanyuze mu kirere cyo muri kariya gace ahagana mu ma saa yine za mu gitondo mbere yo kumva ibisasu bya bombe.
Amakuru avuga ko abahitanwe n’ibi bitero by’indege kugeza ubu bataramenyekana, ariko ibintu bikomeje kuba bibi muri kariya gace. Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko mu gihe kirenga ibyumweru bibiri, abashinzwe umutekano muri Pinga bakomeje gutangaza inyeshyamba za AFC / M23 ziri kongera ingabo n’ibikoresho mu gace gakikije Mpety hagamijwe kugaba igitero ku mujyi w’ingenzi.
Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, abinyujije kuri X yanditse ati: “Kuri iki Cyumweru mu gitondo, indege n’imbunda za rutura z’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zibasiye kandi zisenya ikiraro cya Mpeti.”Yongeyeho ko gusenya burundu iki kiraro bibangamira cyane urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Teritwari ya Walikale.
Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu buri gihe tugenda dutambutsa hano kuri KGLNEWS.COM