Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bayisenge na Sibomana bahawe Igikombe, Kwizera abona inshundura, kwa Imanishimwe baramwenyura! Abanyarwanda bakina hanze bahagaze bate?

Sibomana Patrick na Emery Bayisenge, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bakinira Gor Mahia bari mu byishimo byo gushyikirizwa Igikombe cya Shampiyona ya Kenya, mu gihe hakurya y’amazi magari Kwizera Jojea ibihe byiza yakuye mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yabijyanye no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atsinda.

Ni ibikubiye hamwe uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’Igihugu bitwaye muri iki cyumweru dusoje nka gahunda KglNews ibagezaho buri wa Mbere.

Ni mu gihe Shampiyona z’ibihugu nyinshi zashyizweho akadomo, icyakora hari izigikomeje gukinwa cyangwa hagakomeza amarushanwa atandukanye aba byateguwe.

Dore uko abanyarwanda bakina hanze bitwaye hagendewe mu bihugu bakibamo:

Abakina ku mugabane wa Afurika

Sibomana Patrick na Emery Bayisenge [Gor Mahia, Kenya]

Kuri iki Cyumweru taliki 23 Kamena 2024, muri Kenya ikipe ya Gor Mahia FC yasozaga shampiyona itsinda ikipe ya Bidco United ibitego 4-3 ndetse ihita inashyikirizwa igikombe yari yaregukanye mu byumweru 3 bishize hakibura imikino itatu ngo shampiyona isozwe.

Muri uyu mukino wo ku munsi wejo Gormahia FC yashyikiririjweho igikombe cya 21 yegukanye mu mateka ntabwo abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bayikinamo bagaragaye ku kibuga, aho Sibomana Patrick yinjiyemo asimbuye mu gihe Emery Bayisenge we yari ku ntebe y’abasimbura gusa umukino ukarangira adakinishijwe.

Gitego Arthur [AFC Leopards, Kenya]

Kuri iki Cyumweru ikipe ya AFC Leopards ikinamo Gitego Arthur yasozaga shampiyona itsinda Ulinzi Stars igitego 1-0.

Gitego w’imyaka 21 yari yabanje mu kibuga ndetse yewe yakinnye iminota yose y’umukino adasimbujwe. AFC Leopards yasoreje shampiyona ku mwanya wa 5 n’amanota 51.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende [AS FAR Rabat, Maroc]

Ikipe ya AS FAR Rabat yo mu gihugu cya Maroc ikinamo Umukinnyi w’Umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yakatishije itike y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu nyuma y’iminsi mike itakaje Igikombe cya Shampiyona irushwa inota rimwe.

Kuri iki Cyumweru taliki 23 Kamena 2024, ni bwo mu gihugu cya Maroc hakinwaga imwe mu mikino isoza umwaka w’Imikino hakinwa imikino ya ½ y’Igikombe cy’Igihugu kizwi nka “Coupe du Trones” mu Bwami bwa Maroc.

AS FAR Rabat ya Emmanuel Mangwende na bagenzi be izakina n’uza gutsinda hagati ya RAJA Athletic Club de Casablanca iherutse kubatwara Igikombe cya Shampiyona ibarusha inota rimwe itanatsinzwe umukino n’umwe ndetse na MC Oujda.

Abakina ku mugabane w’u Burayi

Byiringiro Lague & Mukunzi [Sandvikens IF, Suède]

Muri shampiyona y’Ikiciro cya Kabiri muri Suède, ku munsi w’Ejo ku Cyumweru ikipe ya Sandkvens IF ikinamo abakinnyi 2 b’Abanyarwanda yatsindaga ikipe yitwa Skovde ibitego 2-0.

Ni umukino Byiringiro League na Mukunzi Yannick nta n’umwe wabanje mu kibuga ndetse yewe nta n’umwe wari uri ku ntebe y’abasimbura kuri uyu mukino. Ikipe ya Sandvikens IF iri ku mwanya wa 2 n’amanota 24 muri shampiyona kugeza ubu ikazasubira mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na Degerfors.

Raphaël York [Gefle IF, Suède]

Muri iyi Shampiyona kandi mu ikipe ya Gefle IF ikinamo Rafael York, ku munsi w’Ejo ku Cyumweru yatsindaga ikipe ya Varbergs BoIS FC ibitego 4-3.

Ntabwo uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yari kuri uyu mukino nyuma yuko agiriye ikibazo cy’imvune ku mukino uheruka. Gefle IF iri kumwanya wa 13 kugeza kuri ubu izasubira mu kibuga kuwa Gatanu ikina na Brage.

Mutsinzi Ange Jimmy [Jerv FK, Norvège]

Muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri muri Norvège mu ikipe ya Jerv FK ikinamo Mutsinzi Ange nayo ku munsi wejo ku Cyumweru yatsindaga ikipe ya Lysekloster IL ibitego 3-1.

Muri uyu mukino myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yari yabanje mu mutima w’ubwugarizi nk’ibisanzwe. FK Jerv iri kumwanya wa 3 muri shampiyona ikazasubira mu kibuga ikina na Notodden kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Abakina ku mugabane wa Amerika

Kwizera Jojea [Rhode Island, Leta Zunze Ubumwe za Amerika]

Muri shampiyona y’Ikiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri Cyumweru ikipe ya Rhode Island FC ikinamo Jojea Kwizera yatsindaga Louisville City FC ibitego 5-2.

Muri ibi bitego bya Rhode Island FC harimo igitego cyatsinzwe n’uyu musore w’Amavubi ku munota wa 45+2. Rhode Island FC iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona ikazasubira mu kibuga ikina na El Paso Locomotive FC kuwa Kane w’iki Cyumweru.

Nshuti Innocent [One Knoxville, Leta Zunze Ubumwe za Amerika]

Muri iyi shampiyona y’Ikiciro cya Kabiri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Kandi ikipe ya One Knoxville SC ikinamo Nshuti Innocent, kuri iki Cyumweru yatsindwaga na Greenville Triumph SC ibitego 2-0.

Icyakora uyu rutahizamu w’Amavubi ntabwo yari yabanje mu kibuga, gusa yinjiyemo asimbuye ku munota wa 70. Kugeza kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 5 ikaba izasubira mu kibuga ikina na South Georgia Tormenta FC ku wa Gatandatu.

Kuri ubu abakinnyi bandi bari mu Rwanda aho Shampiyona zabo washyizweho akadomo.

Kwizera JOJEA yongeye kubona inshundura nyuma yo kuva Ikipe y’Igihugu Amavubi!
Imanishimwe Emmanuel yitwaye neza basezerera MAS Fès muri ½

Related posts