Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Batwitse Kiliziya banashimuta Abapadiri n’ umubikira baburirwa irengero. Inkuru irambuye

Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri Kiliziya barayitwika ndetse bashimuta abantu umunani barimo abapadiri n’ umubikira. Byabereye muri Cameroon mu gace ka Nchang mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’ iki gihugu.

Amakuru dukesha BBC avaga ko kugeza ubu nta mutwe n’ umwe urigamba iki gitero, gusa Musenyeri Andrew Nkea ureberera diyosezi iyi kiliziya ibarizwamo yavuze aba bantu bashimuse aba bapadiri n’umubikira bari kwaka amafaranga Kiliziya Gatolika muri iki gihugu.

Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroon hamaze iminsi hari ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku makimbirane y’abavuga Icyongereza n’Abavuga Igifaransa.Izi mvururu zimaze kugwamo abarenga 6000 mu gihe abandi barenga miliyoni bavuye mu byabo.

Related posts