Perezida Moussa Faki Mahat yatunguwe no kubona asohowe mu inama mu buryo butunguranye nawe bamusabye kugaruka muri iyo nama yanga kuyigarukamo,bivugwa ko uwari ubiri inyuma ari Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025 , nibwo hateranye Inama idasanzwe yahuje Abakuru b’ Ibihugu yigaga ku gisubizo kirambye ku ntambara zibera muri RDC ziterwa n’ imitwe itandukaye cyane cyane M23.
Ni Inama yabereye I Dar Es Salaam muri Tanzaniya nk’ uko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu twagiye tubagezaho.
Mu ba Perezida bari bitabiriye iyi nama hari harimo na Moussa Faki Mahat Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe AU( African Union) uyu mugabo yaje mu nama nk’ abandi bose ,dore ko yari yaratumiwe n’ Umuyobozi wa EAC , Perezida William Ruto wa Kenya.
Perezida Moussa Faki Mahat yaje gutungurwa no mu nama dore ko uwari umusangiza w’ amagambo yasabye uyu muyobozi kwiheza mu nama ni ko kumusohora arigendera ,iki gikorwa cyateje impagarara mu nama hashira umwanya munini Abakuru b’ Ibihugu baterana amagambo baza kwanzura kumugarura, bamugezeho bamusaba kugaruka mu cyumba cy’ Inama na we ati sinshobora kugaruka kuko mwansuzuguye.
Amakuru twamenye ni uko uyu Moussa Faki Mahat adacana uwaka na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Tshisekedi nyuma yo kumusaba ko yaganira na M23 ,abakurikiranira hafi bavuze ko gusohora Umuyobozi wa AU byari umugambi wa Perezida Tshisekedi na Perezida wa Tanzania.