Batunguwe no kubona amashusho y’ Umugore wa Perezida Ndayishimiye ari kwishimisha mu mazi nyuma y’ abandi basirikare benshi b’ u Burundi boherejwe muri Congo arimo gutera isereri mu bantu

Abantu benshi barimo kugaruka ku mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Umugore w’ Umukuru w’ igihugu cy’ u Burundi amugaragaza arimo kwinezeza mu mazi nyuma yo kohereza abandi basirikare benshi kurwanya M23 na Twirwaneho.

Nyamara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibintu ntibiri kugenda neza: Ingabo z’Abarundi zaranzwe no gusubira inyuma, ndetse zikomeje gukubitirwa ku gice cya Uvira, nubwo zizeye ko agahenge gahari kazabafasha kwisuganya. Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC, izindi ngabo nyinshi z’u Burundi zoherejwe muri Teritwari za Fizi na Uvira. Izi ngabo zitezweho guhagarika Ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho.

Mu minsi ishize, ingendo z’abasirikare zabaye nyinshi mu bice bikomeye nka Bijombo na Minembwe, bituma abaturage batangira kugira ubwoba bw’intambara zishobora kongera kwaduka.

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba avuga ko kuva ku wa Gatatu ushize, ingabo nshya z’Abarundi zambutse Ikiyaga cya Tanganyika zinjira muri Uvira na Fizi. Intego yazo ni gukaza umutekano no kurwanya zivuye inyuma Ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho mu rugamba rwo kwigarurira aka gace.

Nk’uko byatangajwe na SOS Médias Burundi, uku gusubira ku rugamba kuje nyuma y’imirwano ikomeye yabaye i Kahololo (Uvira) no i Rugezi (Fizi). Iyo mirwano yahuje Ingabo z’u Burundi, FARDC, imitwe ya Wazalendo na Twirwaneho, ndetse n’Abasirikare ba AFC/M23. Ku wa Kane ushize, abasirikare benshi b’Abarundi bari ku cyambu cya Mboko babwiye abaturage ko bagiye kwerekeza i Bijombo, ahantu hafatwa nk’inkingi ya mwamba y’iyo ntambara, hagamijwe guhagarika Abasirikare ba AFC/M23.

Mu yandi makuru, indi mitwe y’ingabo yagaragaye muri Swima, mu nzira zijya Gihamba na Kajembwe. I Kirumba, abaturage baragaragaza impungenge z’uko imirwano ishobora kongera gututumba. Ingabo z’u Burundi zigeze gusubira inyuma i Mukela nyuma y’imirwano ya Rukezi. Aho bivugwa ko bari gutegura igitero ku birindiro bya Twirwaneho n’abafatanyabikorwa bayo. Muri Mulima, undi mutwe w’ingabo ngo urimo guharura inzira ijya Minembwe.

Ibi byose byakurikiye inama y’abagaba bakuru b’ingabo z’u Burundi na DRC yabereye i Uvira ku wa 14 Gicurasi.

Mu 2022, ingabo z’u Burundi zatangiye koherezwa muri RDC kurwanya imitwe y’Abarundi nka Red-Tabara na FNL. Gusa, ibikorwa byazo byaje kwaguka. Kuri ubu, abasirikare b’Abarundi barenga 10,000 bakorana na FARDC ndetse n’inyeshyamba zishyigikiye guverinoma mu kurwanya Ihuriro rya AFC/M23. Nubwo byatangiranye no guhiga Abahungabanya umutekano w’u Burundi, icyerekezo cyarahindutse. Ubu, bahanganye n’imbaraga zidasanzwe z’Abasirikare ba AFC/M23, bafite intego yo gukuraho ubutegetsi bubi bwa Perezida Tshisekedi.
Mu gihe umugore w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yidagadura ku karubanda, ingabo z’igihugu cye ziri gupfira ku rugamba rugoye.