Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Batunguwe cyane nyuma yo kubona umugabo muri Karitsiye nyuma y’amezi abiri ashyinguwe

Muri Kenya, umugabo witwa Meshack Ondiek Nyambane w’imyaka 28 y’amavuko yatunguye abantu ubwo bamubonaga muri Karitsie atuyemo nyuma y’amezi abiri ashyinguwe.

Uyu mugabo bivugwa ko tariki ya 14 Werurwe  2023 yafashwe na Polisi yanyuranije n’amategeko y’umuhanda  ahita ajyanwa gufungwa inkiko zimukatira  amezi abiri.

Umuryango we waje gushakisha uyu mugabo baramubura, nyuma baza kubwirwa ko hari umurambo w’umugabo Polisi yatoye muri ruhurura bamwishe bamuteye icyuma.

Mukuru we yageze ku  bitaro ahita yemeza ko uwo mugabo ari uwa mukuru we  bityo bahita bamutwara bajya gushyingura.

Kuri uyu wa gatanu 24 Werurwe 2023 batunguwe no kubona uwo mugabo muri Cartier  abantu barahurura baza kureba bazi ko yazutse.

Uwo mugabo yaje kubabwira ko nyuma yo gufatwa yajyanywe gufungirwa muri Gereza ya Ruiru akaba ariho ashoreje igifungo cy’amezi  abiri yari yarakatiwe.

Polisi basabye abaturage kujya bitonda bagashishoza mugihe bahamagawe ngo barebe niba umurambo w’umuntu wagaragaye ko ari uwabo kuko ngo ariho usanga abantu bashyingura abantu batari ababo.

Related posts