Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru idasanzwe y’ abarimu babiri byafashwe mu ishuri rya Ibru College muri Agbarha_ otor, muri Leta ya Delta.
Amakuru avuga ko aba bombi ubwo barimo barwana abandi barimu bari bahagaze mu madirishya.
Amashusho yagiye hanze hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ,agaragaza abarimu babiri b’ Abagabo barwanira mu cyumba cy’ abarimu ,mu gihe bagenzi babo bagerageza kubatandukanye.
Aya makuru yabaye kuri uyu wa 06 Werurwe 2025. Muri Ayo mashusho ,abanyeshuri n’ abakozi b’ inshuri bagaragaye barebera mu madirishya ,abandi bakagerageza guharika imirwano. Gusa ni ubwo habayeho kugerageza kubatandukanye abarimu bakomeje kurwana, biteza akavuyo mu kigo. Impamvu y’ aya makimbirane ntiramenyekana. Abenshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko banenga imyitwarire y’ aba barimu, bavuga ko ari urugero rubi ku banyeshuri. Ubuyobozi bw’ ishuri ntibiragira icyo butangaza kuri iyi mpamvu nk’ uko tubikesha Face of Malawi.