Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Batatu bashya bakoranye na bagenzi babo imyitozo Amavubi yiteguramo Libye [AMAFOTO]

Abakinnyi batatu bakina mu mahanga bagizwe na Myugariro, Manzi Thierry; Umukinnyi wo mu kibuga hagati, Steve Rubanguka na Rutahizamu, Nshuti Innocent bakoranye imyitozo na bagenzi babo mu myiteguro Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ikomeje mbere yo kwesurana na Libye.

Ni imyitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 28 Kanama 2024, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro, aho yari yiganjemo abakina imbere mu gihugu mu gihe hari abandi bakina hanze bagitegereje.

Kugera ubwo iyi myitozo yakorwaga, abahageze ni Mugisha Bonheur wa AS Marsa muri Tunisie, Gitego Arthur wa AFC Leopards muri Kenya, Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli muri Libya, Nshuti Innocent wa One Knoxville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Rubanguka Steve wa Al Nonjoom muri Arabie Saoudite.

Ni mu gihe umunyezamu Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane.

Aba bakinnyi bose uko ari batandatu, bari mu 10 bakina hanze bari bitabajwe. Bane basigaye ari bo Bizimana Djihad ukina muri Ukraine, Imanishimwe Emmanuel ukina muri Chypre, Mutsinzi Ange ukina muri Azerbaijan na Kwizera Jojea ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bose bazahurira na bagenzi babo muri Libya.

Biteganyijwe ko Ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama, saa Cyenda n’Igice. Muri iyi mikino yo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, kizabera muri Maroc, u Rwanda ruri mu itsinda D hamwe na Nigeria, Libya ndetse na Bénin.

Uyu mwiherero watangiye ku wa Mbere taliki ya 26 Kanama 2024, uzaba ukubiyemo n’imyitozo izamara icyumweru kimwe mbere y’uko bakinira i Benghazi. Umukino uzabahuza na Libye ku wa 4 Nzeri 2024, ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe taliki ya 10 Nzeri.

Nshuti Innocent yakoranye n’abandi!
Manzi Thierry wa Al Ahly yageze mu myitozo!
Rubanguka Steve yakoranye na bagenzi be!

Related posts