Nk’ uko Amakuru aturuka muri Sange ,muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo,ngo Abasirikare batandatu b’ Igisikare cya FARDC barashwe n’ umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo.
Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, nibwo ukutumvikana hagati ya Wazalendo na FARDC kwabaye . Iyi nkuru isobanura ko uku kutumvikana hagati y’ izi’ mpande zombi byavuye kukuba Wazalendo bashinja FARDC guhunga umutwe wa M23 ,bityo ngo yagakomeza kugenda wagura ibirindiro byabo.
Ibi bibaye nyuma y’ uko mu minsi mike ishize uyu mutwe wafashe Umujyi wa Kamanyola nyuma y’ aho wa herukaga gufata kandi Umujyi wa Bukavu ufatwa nk’ umurwa mukuru w’ i Ntara ya Kivu y’ Epfo.
Amakuru avuga ko ku Cyumweru ntabwo byavuzwe ko ingabo zimwe zo muri FARDC zahunze ziva mu Kibaya cya Rusizi,zihungira muri Uvira, kandi zari zahunze muri Centre ya Walungu iza Kwigarurirwa n’ uyu mutwe wa M23. Ni ubwo bivugwa ko izi’ ngabo ziri guhungira i Uvira ariko inyinshi zariyo nazo zahungiye i Kalemi mu Ntara ya Tanganyika ,izindi zambuka i Bujumbura mu gihugu cy’ u Burundi. Ndetse haherukaga kwerekenwa n’ amashusho ya Wazalendo barimo gutambagira muri Uvira. Muri ayo mashusho banavuze ko ari bo bagenzura uyu Mujyi.
Aka gace kitwa Sange ni agace gahereye muri Teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’ Epfo. Ahanini aka gace gatuwe n’ abo mu bwoko bw’ Abapfulero.