Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Basore murarye muri menge! Dore ibizakwereka ko umugore ashaka kukubera shugamami, bitume ukuramo akawe karenge hakiri kare

Mu buzima busanzwe, hari abagore bakuze bafite amafaranga bakunze kwishimira gukundana n’abasore bakiri bato. Ni ibintu biba bitangaje cyane, ndetse ushobora kubibona ukagirango ni ibintu bisanzwe, ndetse iyo utabyirinze ushobora gusanga byakugejeje ku rundi rwego.

Umugore wese ushaka kukubera Shugamami akenshi aba akurusha amafaranga yewe akenshi akunze kuba akuruta.

Niba uri umusore, dore rero bimwe mu bimenyetso bizaguhamiriza ko agufiteho gahunda utazagwa mu ruzi urwita ikiziba.

Umugore ukunda ko muganira ibiganiro by’abakuze cyane. (iyo muri kuganira aba akugaragariza ko atariyo ngingo ashaka kugushaho, gusa byanze bikunze iyo ageze kuri iyo ngingo ntaba ashaka ko muyivaho).

Umugore ukwitaho cyane atari Mama wawe cyangwa Nyoko wanyu.

Umugore ukunda kukwiyegereza cyane mu bintu byose akora, kabone niyo yaba ari umugore wa Nyokorome cya wa Mukuru wawe.

Umugore ukunda kuguha impano za hato na hato kandi ntacyo wamukoreye.

Umugore ugushyigikira mu mafuti yawe, kandi nta nyungu abifitemo.

Hari  igihe uba uri inshuti n’abana mungana, ariko ukazasanga warabaye inshuti na Nyina kubarusha kandi aribo mwamenyanye mbere,  akenshi aho naho hava ibidateganyijwe.

Umugore buri gihe ukuvugisha agusekera, akubwira mu ijwi rituje ryo kukureshya, kandi adasanzwe abikorera abandi.

Iyo umugore acuruza akajya yemera ko urya ukananywa icyo ushaka mu iduka rye atakwishyuje, ujye umenya ko ntakindi kimugenza.

Umugore uba seriye ku bandi bantu bose ariko wowe yakugeraho akamera nkaho abuze ubwenge.

Umugore ukunda ko umuhobera kenshi kandi ntacyo mupfana, utari n’umugabo we.

 Kenshi aba bagore iyo muri mu bantu baba batakwereka ko bakwitayeho, ariko bagakora ibishoboka byose bakakuvugisha abandi batabizi.

Umugore ukunda kuguha amafaranga wajya kuyamusubiza akakubwira ko nta kibazo cyayo afite.

Hari n’ibindi bimenyetso byinshi bishobora kubikwereka, ibyo rero n’ubibona wa musore we uzahunge, kuko S!DA ntipimishwa ijijo.

Related posts