Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bariya tuzabaganiriza kibyeyi.”Minisitiri Utumatwishima.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 27 Mata 2024,nibwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi DR Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasubije ku butumwa bwatambukaga kuri X bw’urubyiruko rwifotoreje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,mu buryo busa n’ubwo kuryoshya,aho yavuze ko ababikoze baraganirizwa kibyeyi.

Hari amafoto amaze iminsi acicikana Ku mbuga nkoranyamabaga y’abantu bifotoreje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,ariko abakoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter batakiriye uko abifotoje  bari bamezemo.

Uwitwa Sam Kabera yagize ati:”Sorry gukora post y’aya mafoto

Ark nagirango nsabe abo bireba bakomeze bafashe urubyiruko kwiga amateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,kuko bigaragara ko bamwe muri rwo batazi aho igihugu cyavuye mu icuraburindi n’aho kigeze mu kwiyubaka. @KARANGWASewase

Thx”.

Uwitwa Kamami nawe yagize ati:”Impore Rwanda 🇷🇼♥️🇷🇼

Aba bana / Urubyiruko bahabwe impuguro si byiza pe !

Hariya ni ku Rwibutso rushyinguyemo abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bishwe bazira uko bavutse !

Si byiza kuhakorera ibinyuranije n’ icyo hagenewe, bifite ukuntu bitoneka imitima yakomerekejwe.”

Richard Kwizera we yagize ati:”Bamwe bati, ni ukwibuka udaheranwa n’agahinda. Abandi bati, ni ukutamenya uburemere bw’igikorwa cyo kujya kwibuka no kunamira inzirakarengane. Comment yawe kuri izi poster z’amafoto ni iyihe? Mwe nka @Unity_MemoryRw murabivugaho iki? #Kwibuka30.”

Naho Eddy Mudenge we yagize ati:”Yego #Kwibuka biratureba twese nkabanyarwanda ariko
sinibaza ko wajya aho umuvandimwe wawe,cg umubyeyi wawe ashyinguye ukifotoza muri ububuryo.ibi ni ukudaha agaciro igikorwa bagiyemo naho abavuga ko ari abana keretse niba ari abana mu mumitwe.”
#KWIBUKA30

Uwitwa Aissa M.Cyiza we yagize ati:”Ikiriho ni ukwigisha abato inyifato yaho bagiye nicyo bari kuhakora, ntago ari ukubatera amabuye. Habeho kubakebura no kubigisha amateka n’imyitwarire ikwiye kuranga ibihe byo kwibuka.

#TwibukeTwiyubaka”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi DR Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasubije kuri ubu butumwa bwatambukaga kuri X aho yavuze ko ababikoze baraganirizwa kibyeyi anasaba abateguye gusura Inzibutso kudacika intege.

Yagize ati:” Mwakoze kwerekana aho bagenzi bacu batitwaye neza. Tugomba kunoza ibiganiro mu muryango, ku mashuri no muri groups z’abato.

Abateguye gusura #Inzibutso ntimucike intege. Mujye mwitwararika. Bariya tuzabaganiriza kibyeyi.pppp

Twemere ko kwigisha ari uguhozaho #Kwibuka30.”

Urubyiruko rusabwa kwirinda icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi aho rugenda rwigishwa ku mateka yaranze u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Related posts