Bari barazengereje Abanyumulenge none Twirwaneho birangiye ba General na Major bo mu gisirikare cya FARDC ibivuganye

Imirwano imaze iminsi ihuje umutwe wa Twirwaneho ndetse n’Ingabo za Congo (FARDC), Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’Abarundi muri Kivu y’Amajyepfo, mu misozi ya Fizi, yiciwemo abantu bakomeye mu ihuriro rya Kinshasa barimo abajenerali ndetse na Major bivugwa ko bari barazengereje Abanyamulenge.Muri iyi mirwano ikaze yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rya Leta ya Kinshasa mu misozi miremire ya Mwenga, Umurenge wa Itombwe no mu gice cya Fizi, Twirwaneho yafashe uduce twinshi turimo Ngezi, Tuwetuwe, Mutunda, Rwicankuku, Bilalo Mbili, na Mikenge.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanjirije iyi, amakuru avuga ko ingabo z’ihuriro rya Guverinoma ya Kinshasa zavuye mu birindiro zari zirimo nyuma y’uko Twirwaneho ifashe ibice byari bisanzwe bikomeye biri mu maboko ya FARDC n’Ingabo z’u Burundi, birimo Rwicankuku, Bicumbi na Marunde.

Muri iyo mirwano rero, amakuru agera kuri kglnews aravuga ko hiciwe abasirikare bakuru ku ruhande rushyigikiye guverinoma barimo General Gakobanya w’Umuwazalendo na Jimmy wari umwungirije ndetse na Major Kongole.

Uyu General Gakobanya azwiho kuba yaragiye agira uruhare mu gusenya Minembwe mbere y’uko General Makanika apfa, aho yagiye agaragara mu bikorwa byo gutwika, gusenya no kunyaga inka afatanyije n’Ingabo z’Abawazalendo.Urupfu rwe n’uyu wari umwungirije, Jimmy, ngo ruraca intege bagenzi be bakoranaga bya hafi barimo n’izo ngabo z’Abarundi kuko ari we muntu wari uzi ibyo bice neza kandi ni we wigaragazaga cyane mu bice byavuzwe haruguru bya Rwicankuku, Bilalo Mbili na Point zero.