Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Baratuzonga kandi nta nyungu dukuramo umuntu aremera akaburara! Abanyonzi b’ i Bugesera  bariye karungu nyuma y’ aho imisanzu  batanga babura aho ibikwa 

Mu Murenge  wa Nyamata wo Mu Karere ka Bugesera ,  abakora umwuga wo gutwara abantu n’ ibintu ku magare bibumbiye muri Koperative KOTRAVENYA barimo bariye karungu nyuma yo kumara imyaka igera kuri ibiri batanga imisanzu ariko bakaba batazi aho ishyirwa.

Mu gihe Koperative iba igamije gufasha abanyamuryango gukemura ibibazo, guharanira imibereho myiza, kwita ku iterambere n’ubukungu by’abanyamuryango n’iby’abandi baturage, abo muri KOTRAVENYA bavuga ko usibye kubasonga nta nyungu bakura mu misanzu batanga kuko iribwa n’abirirwa bicaye mu biro.

Inkuru mu mashusho

Iyi Koperative igizwe n’Abanyamuryango bagera kuri 500 bavuga ko kuyinjiramo umugabane shingiro ari ibihumbi 25 Frw mu gihe buri kwezi batanga umusanzu ungana na 1800 Frw buri kwezi, bamwe mu bagize iyi Koperative bahuriza ku busumbane buyirimo aho hari abavuga rikijyana abandi bagafatwa nk’insina ngufi kandi nta munyamuryango ukwiriye gusumba undi.

Babwiye Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha ino ko buri mwaka bagombaga kugabana iyo misanzu batanga buri kwezi gusa imyaka ibiri ikaba yihiritse nta n’urupfumuye bahawe.Tumukunde Theodore avuga ko bameze nka ba Nduhirabandi kuko bahora mu bihombo baterwa n’abo bita Ibifi birya bitabize icyuya.Yagize ati Mu muhanda baradufata bafite abasekirite babo batwaka amafaranga, nkutaratanze ayo kwizigama bakujyana kuri Koperative ukahava uyatanze hari nubwo nta ni giceri uba wakoreye.”

Avuga ko iyo ufashwe utaratanga umusanzu w’ukwezi ungana na 1800 Frw ucibwa amande ukishyura agera ku 3000 Frw utazi n’aho ayo watanze mbere yarigitiriye.

Kubwimana Eric avuga ko nta mbabazi bahabwa iyo baciwe amafaranga akabura, igare rifungirwa ku biro bya Koperative iyo utinze ubura irengero ryaryo.Yagize ati ” Buri kwezi ukigomwa ibibazo uba ufite by’imibereho ariko igitangaje n’uko ushobora kurwara cyangwa se ukagira ibyago ntubashe kubona ingoboka kandi koperative ikora.”

Perezida wa Koperative KOTRAVENYA, Twagirayezu Ladslas yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cyo kudaha abanyamuryango imisanzu yabo gihari.

Uyu muyobozi avuga ko byatewe n’ubuyobozi bwamubanjirije bwanyereje imisanzu y’abanyamuryango kugera n’aho bimushyira mu bihombo.

Twagirayezu wigaragaza nk’umucunguzi w’iyo Koperative ngo mu mezi agera kuri atanu ayobora iyi Koperative hari ibyo yashyize ku murongo.Yagize ati “Byanteye ibihombo nkimara guhabwa inshingano zo kuyobora Koperative, amafaranga batangaga yariwe n’uwahoze abayobora mbere kugeza ubwo bagiriye Ikigo cy’Imisoro ideni rya Miliyoni eshatu, nkaba maze kwishyura macye.”

Yasabye abanyamuryango kwihangana abizeza impinduka nshya ko ubujura n’akarengane byakozwe n’abamubanjirije byavugutiwe umuti.

Abanyamuryango ba KOTRAVENYA basaba abo bireba bose no ku nzego zinyuranye gukora bishoboka byose iyi koperative igacungwa neza, ibibazo biyirimo bigakemurwa vuba, amazi atararenga inkombe.

Iki kinyamakuru twavuze haruguru  cyagerageje kuvugisha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative kuri iki kibazo abanyamuryango ba KOTRAVENYA bavuga ko bagejeje ku nzego zitandukanye ntibyadukundira.

Mu Karere ka Bugesera hagaragara amakoperative ataka imiyoborere mibi n’imicungire y’umutungo idahwitse aho hari n’ayarundutse burundu, Abanyamuryango bagataha amara masa

Related posts