Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Barafinda wigeze kujyanwa mu bitaro bya CRAES Ndera na RIB, yongeye gutanga Kandidature ku mwanya wa Perezida, avuga ikintu azakora naramuka atowe

Barafinda Sekikubo Fred yavuze impamvu yatumye yongeye gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ari uko afite ibintu 200 ashaka gukorera abanyarwanda biri muri Manifesto yateguye.

Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyamamaza k’umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2017 yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora kandidatire ye ngo azahatane mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.Aherekejwe n’umugore we, yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa,kuri uyu wa 29 Gicurasi.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane muri 2017 ubwo yari yashatse kwiyamamaza bwa mbere ntibikunde, yateguje ikiganiro n’itangazamakuru kizibanda ku gusobanura iyo Manifesto.

Yagize ati :Ikubiyemo[Manifesto] impamvu nziza nyinshi 200,nzaziramburira abanyamakuru neza.

Harimo kuzana Perezidansi enye ziyongera kuri imwe isanzweho.Mu majyaruguru nkahashyira Perezidansi ikemura ibibazo byabo batiriwe basiragira baza i Kigali.Mu majyepfo mbashyirireho indi,iburasirazuba n’iburengerazuba. Noneho icyo nicyo twita kwegereza abaturage serivisi za leta.

Na Immigration nuko nzabikora,nyibegereze noneho abashaka ibyangombwa byo kujya mu mahanga bajye babifatira mu ntara zabo, mu mirenge yabo.Nje koroshya ibintu mu gihugu mu buryo budasanzwe.Nzazana politiki y’ikosora kuri Afurika…”

Barafinda w’imyaka 54 y’amavuko,yigeze kujyanwa mu bitaro bya CRAES Ndera na RIB yavugaga ko afite uburwayi bwo mu mutwe bwagaragaye ubwo yatangaga ibiganiro kuri You Tube.

Related posts