Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Inkuru zicukumbuye

Banywa amata avanze n’amaraso, kugirango wubahwe ugomba kuba ufite inda nini bigaragara. Iyumvire ibidasanzwe ku baturage bo mu bwoko bwitwa Bodi

Afurika ni umugabane utuwe n’abaturage barenga miliyari, bagabanyije mu bwoko butandukanye ndetse bagatura ahatandukanye bitewe n’imipaka y’ibihugu cyangwa se nanone bigaterwa n’imibereho kuko buri muryango ufite imibereho yawo yihariye iwutandukanya n’indi. Ethiopia ni kimwe mu bihugu bituwe n’abaturage b’amoko atandukanye. Muri yo twavugamo abitwa Bodi bafite imibereho itangaje, banywa amata avanze n’amaraso kandi kugirango ube uwubashywe mu muryango mugari ugomba kuba ufite inda nini bigaragara. Abanyarwanda bo baravuga bati agahugu umuco akandi umuco

Aba Bodi ni ubwoko bw’abantu biberaho bayunzwe n’imirimo y’ubuhinzi ndetse n’ubworozi. Iyi mirimo yabo bayikorera mu kibaya cy’uruzi rwa Omo ari n’aho batuye. Ubworozi bwabo bushingiye ahanini ku inka, kuri bo inka ni itungo ry’ingenzi mu buzima bwabo. Bayikuraho amata ndetse bakanayivomamo amaraso bavanga n’amata bakabinywa nk’ifunguro ryabo ry’ibanze. Inka kandi bayikoresha mu birori by’imigenzo yabo gakondo, irimo nk’umuhango wo kwizihiza umwaka mushya.

Umwaka wo muri Ethiopia utangira mu kwezi kwa gatandatu ugereranyije n’uko twe tugendera kuri karendali ya Gregoire tubibara. Kuri uwo munsi wo kwizihiza umwaka mushya, nk’uko natwe twizihiza ibyitwa Bonne année, bo bakora ibirori bikomeye cyane mu muco wabo byitwa Ká el, bisobanuye ibirori by’abagabo babyibushye.

Mu kwizihiza uyu munsi w’ibirori bya Ká el twakita iby’umwaka mushya, abaturage bo mu bwoko bw’aba Bodi, bakora amarushanwa y’abasore batarashaka abagore. Baba barushanwa kunywa uruvange rw’amaraso y’inka n’amata. Ni amarushanwa akomeye kuko buri muryango mugari(ckan) muri 14 igize ubu bwoko bw’aba Bodi, utoranya umusore w’imyaka nka 14 bizeye ko ahiga abandi bo muri uwo muryango maze bagahura ari 14 kuri wa munsi w’ibirori bya Ká el bakarushanwa kunywa amaraso avanze n’amata.

Aya marushanwa si ugupfa kuyitabira, umusore muri babandi 14 baba batoeanyijwe n’imiryango yabo, bimusaba amezi 14 y’imyitozo yo kwitegura iryo rushanwa. Iki gihe abubijijwe gukora ibintu bimwe na nimwe cyane cyane akirinda imibonano mpuzabitsina. Muri iki gihe cyo kwitegura ngo abyukira kuri litiro ebyiri z’amata avanze n’amaraso by’inka, ubundi akaza kongera kubinywa gacye gacye uko umunsi ukura.

Kubera kunywa aya maraso avanze n’amata bakabinywa ari byinshi bikabije, ngo si ibanga kubona umuntu ari kuruka uruvangitirane rw’amaraso n’amata kuko barabinywa bakarenza urugero. Kuri wa munsi w’amarushanwa rero iyo wageze, bisiga ibyondo ndetse n’ivu maze bakiyereka barushanwa mu mukino ngororamubiri. Bimwe mu bice bigize iri rushanwa, hari aho bagera bajazenguruka ibiti byitwa bitagatifu aha noneho baba bavanze n’abagore.

Si igitangaza kubona umu Bodi ari kuruka uruvangitirane rw’amaraso n’amata kuko barabinywa bakarenza urugero

Muri uku kuzenguruka ibiti bitagatifu abakemurampaka nabo baba bari aho bareba uwiyerekana neza. Iyo birangiye bafata inka bakayica bakoresheje ibuye naryo ryitwa ritagatifu. Iyi nka barayibaga bakayikuramo amara yayo, maze bagakoresha aya mara y’inka mu gufinduea icyo umwaka mushya ubahishiye.

Iyo bamaze gufindura icyo umwaka mushya ubahishiye, abakemurampaka baraza bagatangariza imbaga uwatsinze amarushanwa. Bahita bamwita umugabo ubyibushye w’umwaka, maze bakabimwambikira ikamba amarana umwaka agasimburwa n’undi. Ibi ngo abihererwa icyubahiro gikomeye kuko, muri ubu bwoko bw’aba Bodi kugira inda nini ni ikintu cy’ingenzi. Abagabo baho bakora imyitozo myinshi yo kunywa rwa ruvange rw’amaraso n’amata kugirango bakunde bazane inda.

Related posts