Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Banyise ‘Igisupusupu’ Ariko Nikundira ‘Intare Ishaje’Emile Nsabimana.

Emile Nsabimana ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana uzwi ku mazina ya “Mirabyo”. Yatuganirije ku rugendo rwe muri muzika ndetse no ku ndirimbo aheruka gusohora yise “Icyuzuzo”.Uyu muhanzi Emille, yabwiye umunyamakuru wacu ko yatangiye kuririmba kuva kera, kuko muri 2001 ubwo yari afite imyaka 30 aribwo yanditse indirimbo ye ya mbere.

Yongeyeko ko, muri 2005 yagize ishyaka ryo kwaka inguzanyo muri banki mgo asohore album y’indirimbo ze, ariko ntibyamukundira.Yakomeje agira ati, “Muri 2022, nibwo nasohoye indirimbo yanjye ya mbere, ariko abantu benshi bakunze indirimbo yanjye yitwa ‘Ntibumva’ ari naho bahereye banyita Mirabyo.”Avuga ku ndirimbo ye shyashya yise, “Icyuzuzo”, Emille avuga ko ari indirimbo yahawe mu nzozi ariko icyo gihe bagenzi babanaga, batayikunze ngo ariko muri we agambirira kuzayisohora igihe azabonera ubushobozi.

Asobanura ko iyi ndirimbo igaragaza uburyo Imana yaremye ibintu byose ariko nyuma yahoo irema umuntu ngo aze abe icyuzuzo cyangwa yunge ibyo byose Imana yashyizeho.Abajijwe ukuntu abakristu bagenzi ndetse n’abakunzi be bakiriye kuza kwe muri muzika, asubiza agira ati, “bamwe banyitse igisupusupu ariko njye mbasaba kunyita Intare Ishaje kuko nawe arakuzemo, gusa muri rusange, babyakiriye neza.”

Emile yatubwiye ko intego ari uko ivugabutumwa ryakwamamara kandi ko anateganya gukora izindi ndirimbo harimo na “Ntibumva” (Iyo bahereyeho bamwita Mirabyo).Kubyerekeye imbogamizi ahura nazo muri muzika ye, Emile avuga ko ubushobozi bukiri inzitizi bakomeje guhura nazo.Iyi ndirimbo ye, “Icyuzuzo”, amajwi yayo yakozwe na Master Key naho videwo yayo ikaba yarakozwe na SAL music.

Reba hano indirimbo ya Emille yise ” Icyuzuzo”

Related posts