Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amateka

Bankoropesheje amaraso ya mama: Ubuhamya bubabaje bwa Annick Kayitesi

 

Kayitesi Annick – Jozan w’imyaka 44 y’amavuko yavuze ko we muri jenoside yakorewe abatutsi yiciwe mama we areba, bahita bamukoropesha amaraso ya mama we yari yuzuye inzu.

Uyu Annick Kayitesi Jenoside yabaye ari muto cyane kuko yari afite imyaka 14, ko kuva mama we yicwa muri Jenoside, umubiri we utigeze uboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro nyamara ngo abamwishe bazi aho bamushyize.

Yagize ati “Hashize imyaka 30 ntegereje kubona umubiri wa mama, abicanyi barabizi, hari umuntu uzi aho ari. Umubiri we bawuhaye imbwa ariko ijambo Jenoside ntirivuga ibyo. Iryo jambo riyigabanyiriza uburemere. Wavuga amagana y’amagambo ariko ntabwo byavuga ihungabana rikomeye byatuzaniye.”

Ibi abivuga nyuma yo kugera mu bufaransa, kuko we n’umuvandimwe we barokokanye, bajyanywe n’umuryango utari uwa Leta wari ufite uburinzi bw’ingabo z’Abafaransa. yavuze ko akimara kuhagera yasobanukiwe neza ijambo Jenoside kuko yaje gusanga ritujuje igisobanuro cy’ibyo Abatutsi mu Rwanda banyuzemo.

Yagize ati “Njyewe nasobanukiwe neza ijambo Jenoside ngeze mu Bufaransa. Nk’urugero igihe abicanyi bazaga mu rugo aho mama yiciwe, byamaze nk’iminota 15, namaze umunsi wose nkoropa amaraso ye. Ibyo ntabwo biri mu gisobanuro cya Jenoside.”

Akomeza avuga ko ubuzima nk’ubu bwamuviriyemo ibikomere byinshi ku buryo buri gihe iyo ukwezi kwa Mata kugeze, yongera kumera nka Kayitesi w’imyaka 14, ibikomere bikaba byinshi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio FranceInter yagize ati “Ndarira kubera ko buri gihe muri Mata mba meze nk’ufite imyaka 14 n’ubwo mu byukuri mfite imyaka 44. Mfite umuhungu uruta uko nanganaga muri Jenoside, mfite umukobwa w’imyaka 12, muri mata ndongera nkagira imyaka 14, kandi simbasha kubyihanganira kuko ibihe birihuta cyane.”

Mu 1995 uyu mubyeyi ni we watinyukaga gutanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka mu Bufaransa ariko ngo nta muntu wumvaga abarokotse Jenoside haba mu bantu basanzwe no mu bategetsi kuko babaga bagaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Annick Kayitesi-Jozan akomeza ahamya ko u Bufaransa iyo bubishaka bwari gukumira Jenoside ntinatangire, kuko ngo raporo zasohotse mu bihe bitandukanye n’inyandiko z’ubutegetsi mu Bufaransa zigaragaza ko u Bufaransa bwahaye inkunga guverinoma ya Habyarimana Juvenal inkunga y’amafaranga, intwaro n’ibindi byinshi hagati ya 1990 na 1994.

Ivomo: Igihe

 

Related posts