Nyuma yuko abarwanyi ba M23 bigaruriye uduce dutandukanye ndetse bakanagaragaza ko ntagahunda yo kurekura bafite ahubwo bagakataza mugushaka uko bafata utundi duce, benshi mubatuye umujyi wa Goma batangiye gutakambira abarwanyi ba M23 bababwira amagambo asize umunyu kugirango mugihe aba barwanyi baba bamaze gufata uyumujyi bazaze bafata abaturage nkaho babashyigikiye. ibi kandi usibye kuba byatangaje benshi, hari n’abandi banye-goma batiyumvisha kugeza ubu impamvu leta ya DR Congo ikomeje gusuzugurwa n’aba barwanyi.
Kumugoroba w’umunsi w’ejo, umunyamakuru wa Goma News 24 dukesha ayamakuru, yaje gutambagiza micro mubaturage batuye umujyi wa Goma, benshi bumvikana batangaza amagambo asize umunyu ndetse birushaho gutungura benshi. umuyobozi wungirije w’umujyi wa Goma niwe waje gutangaza amagambo asa nuvugira abaturage bose aho yateruye amagambo agira ati:” Hashize imyaka itabarika abana bacu n’abagore bacu baburaniwe,benshi bahindutse abashomeri, abandi bambuwe uburenganzira bwo kubaho abandi babaho mubuzima bubi cyane byose bitewe nuko imiyoborere yaririho itaritwitayeho, nkabatuye uyumujyi wa Goma, M23 niyo byiringiro byacu.”
Ayamagambo yarikoroje kumbuga nkoranya mbaga ndetse abenshi bemeza ko ibyo uyumugabo yatangaje aribyo biri mumitima yabatuye umujyi wa Goma benshi ndetse nabatameze gutya bakaba batekereza ibindi kandi bishobora kuba atari byiza. bikomeje kandi kugora abaturage kubyakira kubera ko umunsi kumunsi aba barwanyi bigamba ko bafashe uduce dushya ariko nyamara leta ya Congo ikaba ntakintu na kimwe itangaza kugeza ubu bikaba nko gutererana abaturage.