Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bamwe mubanyamuenge batuye muri kivu y’amajyepfo baratabaza bagenzi babo baherereye ku isi yose kubera ikibazo kibakomereye. Soma witonze!

Mugihe igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo gisumbirijwe n’intambara aho abawanyi ba M23 bari guhangana n’igisirikare cya leta bapfa ko aba barwanyi ngo hari uburenganzira bwabo batahawe nk’abanyagihugu none ngo bakaba bagomba kubuhabwa kungufu, kurubu hadutse ibindi bitero by’izindi nyeshyamba ziri gutesha umutwe abanyamurenge batuye muri Kivu y’amajyepfo, aho ibi bitero birikugabwa n’abarwanyi ba Red Tabara basanzwe bahangana n’aba banyamurenge.

Nyuma yuko rero aba banyamurenge bongeye gusumbirizwa n’inyeshyamba za Red Tabara, bari gutabaza abanyamurenge aho bari hose ku isi kugirango babafashe kuko bazengerejwe n’ubukene buteye ubwoba kubera ko aba barwanyi baza bakabasahurira inka ndetse bakanabangiriza imyaka yabo baba barahinze kuburyo ngo kurubu biteye ubwoba ndetse bigoye kuba babona icyo kurya kandi nyamara bari barakoze ndetse bakiteganyiriza ariko bakaba bazengerejwe n’izinyeshyamba za Red Tabara zidahwema kubangiriza.

Usibye kuba aba banyamurenge bari gutabaza kubera ibi bibazo bakaba bari gusaba ibyo kubafasha mukubaho, banibutse kubwira bagenzi babo kubazirikana mumasengesho bakora burimunsi ngo kuko ibintu bikomeye kubwabo ni Imana yonyine ijya ibafasha kuba babona agahenge ndetse n’amahoro ngo cyane ko inshuro zose bagiye batakira leta itigeze ibitaho ndetse ngo habe no kubacungira umutekano, ahubyo ibyabo byirirwa byangizwa n’abarwanyi ba Red Tabara ndetse na FDLR.

nkwibutseko aba banyamurenge babarizwa muri ikigihugu akenshi bakunze guhura n’ibazo by’umutekano muke ahanini bazira ko ngo baba bavuga ikinyarwanda ndetse ababateza ibi byose bikaba bivugwa ko ari abasize bakoze Genocide mu Rwanda bibumbiye mumitwe ya FDRL ndetse na Red Tabara ,ndetse ahanini bikaba arinacyo gituma ababanyamurenge batabaza leta ya Congo ikabyirengagiza nkana kandi nyamara ibiri kubabaho ari ibikomereye umuturage ubutegetsi bwa Congo bushinzwe kureberera.

Related posts