Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo Ojera batangaje ko ntabwoba bafitiye ikipe ya Al Hilal Benghazi, banavuga ibitego bazayitsinda

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeri yerekeza i Benghazi muri Libya guhangana n’ikipe ya Al Hilal Benghazi muri CAF confederation cup.

Bamwe mu bakinnyi bayo barimo Umugande Joakim Ojera na myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mitima Isaac batangaje ko bafite ikizere cyo gukuranamo iyi kipe yo muri Libya.

Mitima Isaac yagize ati: Mbere byari biteye ubwoba twumva ngo ni ikipe yo muri Libya. Mu gitondo twarebye amashusho yayo, ni ikipe twakina. Ifite abakinnyi nka 3 bakomeye, tubashije kubafata neza twakina. Ndumva hariya tuzayitsinda Nka 1-0 cyangwa tukanganya hano tukazayitsinda. Ni ikipe byoroshye gukuranamo.

Joakim Ojera mu magambo make we yagize ati: Ndakeka tuzatsinda ibitego 2-1 muri Libya hanyuma hano iwacu dutsinde 2-0, ubundi dukomeze mu matsinda.

Iki kizere abakinnyi ba Rayon Sports bafite bagihuriyeho na bakunzi benshi ba Murera cyane ikipe ya Al Hilal Benghazi bazahura atari ikipe ifite ibigwi mu mupira w’Afurika ndetse niwabo imbere mu gihugu cya Libya.

Related posts