Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bamwe batsinze imikino ariko Ibikombe byabaye iby’ibura! Abanyarwanda bakina mu mahanga bahagaze bate?

Muri za Shampiyona z’ibihugu bitandukanye ndetse n’ibyiciro bitandukanye mu makipe abarizwamo abakinnyi b’Abanyarwanda, hakinwaga imikino isoza mu gihe abandi Shampiyona zikiri mbisi.

Bitandukanye n’ibyo impera z’icyumweru zasize, aho Gor Mahia ya Patrick Sibomana “Papy” na Emery Bayisenge yegukanye igikombe cya 21 cya Shampiyona ya Kenya, kuri iyi nshuro nta Munyarwanda wamanitse igikombe dore ko n’Umuzamu Maxime Wessens wa Union Saint Gilloise mu Bubiligi yakibuze akireba.

Icyakora amakipe menshi KglNews igihe kukugezaho uko bitwaye, yagiye yitwara neza by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi.

Abakina ku mugabane wa Afurika

Meddie Kagere [Namungo, Tanzania]

Muri Shampiyona y’Igihugu ya Tanzania ku wa Gatandatu ikipe ya Namungo FC ikinamo Kagere Meddie yanganyaga na Tanzania Prisons ibitego 2-2.

Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda ntabwo yabanjwe mu kibuga, icyakora yinjiyemo asimbuye ku munota wa 70.

Arthur Gitego [AFC Leopards, Kenya]

Kuri iki Cyumweru dusoje, AFC Leopards yakinaga n’Ikipe y’Igipolisi cya Kenya umukino wa 1/2 wa Mozzart Bet Cup, icyakora umukino wahagaze ugeze ku munota wa 60 nyuma y’uko umusifuzi wo ku ruhande yatewe ibintu n’abafana bigateza imvururu.

Kugera kuri uwo munota wa 60 Kenya Police FC yari yamaze kubona igitego 1-0, mu mukino Gitego yari yatangijwe mu busatirizi.

Amakuru ava mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya yemeza ko umukino usubukurwa uyu munsi ugakomereza ku munota wa 60 wari ugezeho ariko nta mufana uzaba wemewe.

Fiacre Ntwari [TS Galaxy, Afurika y’Epfo]

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu taliki ya 25 Gicurasi 2024, Ntwari Fiacre yari ahagaze neza cyane mu biti by’izamu rya TS Galaxy mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo aho batsinzwemo na Polokwane City 1-0.

TS Galaxy yarangirije mwanya wa 6 n’amanota 44, aho Mamelodi Sundowns “Les Brésiliens” yatwaye igikombe n’amanota 73, ariko yari yaragitwaye hakiri kare.

Bonheur Mugisha “Casemiro” [AS Marsa, Tunisie]

Ejo hashize ku Cyumweru taliki ya 26 Gicurasi, AS Marsa ya Mugisha Bonheur “Casemiro” ntiyahiriwe n’ibihe aho yanyagiwe na Beja 3-0.

Ibi byatumye iyi kipe ikinamo Umunyarwanda yiyongerera ibyago byinshi byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko kugera ubu ibarizwa ku mwanya wa nyuma n’amanota 12, mu gihe Beja yabanyagiye yo iyoboye urutonde n’amanota 24.

Emmanuel Imanishimwe “Mangwende” [AS FAR Rabat, Maroc]

N’ubwo ikipe ya ya Imanishimwe itegerejwe mu kibuga ku munsi w’Ejo ku wa Kabiri na JS Soualem JS Soualem, twahisemo kumushyira kuri uyu rutonde, kuko FAR Rabat ye ari yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 64 aho irusha Raja Athletique de Casablanca inota rimwe.

Abakina ku mugabane w’u Burayi 

Djihad Bizimana [Kryvbas Kryvyi Rih, Ukraine]

Ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje, muri Shampiyona ya Ukraine bakinnye imikino isoza, aho Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana yisasiye Mynai iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino uyu musore yinjiye mu kibuga asimbuye.

Kryvbas Kryvyi Rih irangirije ku mwanya wa 3 n’amanota 57 ndetse n’itike yo kuzakina ijonjora rya Europa Conference League ishobora kuzahura n’amakipe arimo Manchester United na Tottenham Hotspur zo mu Bwongereza mu gihe yarenga amajonjora.

Muri iyi Shampiyona, ikipe ya Shakhtar y’i Donetsk yegukanye igikombe ifite 71.

Yannick Mukunzi na Lague Byiringiro [Sandvikens IF, Suède]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède bakinaga imikino y’umunsi wa 10, aho ikipe ya Sandvikens IF yatsinzwemo FC Örgryte ibitego 3-0 mu mukino Yannick Mukunzi yinjiye mu kibuga ku munota wa 89 mu gihe Byiringiro Lague yarangije yicaye ku ntebe y’abasimbura.

Kugera ubu iyi kipe ikinamo Abanyarwanda babiri, ibarizwa ku mwanya wa gatandatu n’amanota 15, ku rutonde ruyobowe na Landskrona ya mbere n’amanota 21.

Rafael York [Gefle IF, Suède]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède kandi hakinamo Rafael York, aho ikipe ye ya Gefle IF yakinnye na Örebro ibitego 3-1 mu mukino Rafael York yakinnye iminota 79 kuri iki Cyumweru.

Aho Shampiyona igeze, ubu Gefle IF ibarizwa ku mwanya wa 8 n’amanota 13, ku rutonde ruyobowe na Landskrona ya mbere n’amanota 21.

Ange Jimmy Mutsinzi [FK Jerv, Norvege]

Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino wa shampiyona batsinzemo Flekkerøy 2-1. FK Jerv ubu ni iya 2 n’amanota 16 inganya na Vikings ya mbere.

Hakim Sahabo [Standard de Liège, Belgique]

Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga asimbura ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino w’amakipe arimo ashaka itike ya Conference League mu Bubiligi aho mu mukino usoza iyi mikino batsizwe na Mechelen 3-2.

Maxime Wenssens [Union Saint-Gilloise, Belgique]

Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens ntabwo yari muri 18 iyi kipe yaraye yifashishije ku mukino usoza shampiyona baraye batsinzemo Genk 2-0, gusa babuze igikombe kuko cyegukanywe na Club Brugge ibarusha inota rimwe, ni nyuma yo kunganya na Cercle Brugge 0-0.

Abakina ku mugabane wa Amerika

Innocent Nshuti [One Knoxville SC, USA]

Ku wa Gatandatu muri shampiyona y’Icyiciro cya 3 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ikipe ya One Knoxville SC ikinamo Nshuti Innocent yatsinzwe na Forward Madison FC igitego 1-0.

Uyu rutahizamu w’Amavubi yari yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa ku munota wa 46 igice cya mbere kikirangira.

Kugera ubu One Knoxville SC iri ku mwanya wa 3 muri shampiyona, ikazasubira mu kibuga ikina na Richmond Kickers ku Cyumweru.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre yari ahagaze neza cyane mu biti by’izamu rya TS Galaxy ku mukino bahuyemo na Polokwane City

Related posts