Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga , mu Kagari ka Kagasa ,mu Mudugudu Nyagafunze , haravugwa inkuru y’ umukobwa Ingabire Clementine, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gusangwa mu rugo rwe yataye ubwenge.
Byabaye ku wa mbere tariki ya 29 Nzeri 2025.
Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko Ingabire, wigeze no gukina umukino w’amagare mu marushanwa ya Ferwacy, yari aherutse kwitabira Shampiyona y’Isi yaberaga i Kigali, ikarangira ku cyumweru tariki ya 28 Nzeri. Ngo yagarutse mu rugo asa n’uwahungabanye, ari na byo bikekwa ko byabaye intandaro yo gushaka kwiyambura ubuzima.
Hari abandi baturanyi bavuga ko atari ngombwa ko byitirirwa kwiyambura ubuzima, kuko bishobora kuba ari inzara kuko nta kazi yagiraga usibye kuroba moto rimwe na rimwe.Ingabire Clementine, ubu urera umwana wenyine nyuma yo guterwa inda n’umusore wahise amwihakana, yasanzwe mu nzu yaguye igihumure umwana we amwicaye hejuru. Hahise hitabazwa imbangukiragutabara, ajyanwa ku bitaro kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.
Abaturanyi be bahuriza ku kuba yari akomeje guhangana n’ibibazo by’imibereho n’ihungabana ry’uko atakomeje gukina umukino w’amagare kubera gutwita maze yanabyara uwamuteye inda akamwihakana, Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntiburatangaza byinshi kuri iki kibazo, ariko abaturanyi b’uyu mugore basaba ko Ingabire yahabwa ubufasha burenze ubw’ubuvuzi, burimo no kuba yafashwa kubona ikinyabiziga kuko asanzwe afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu.