Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bamwe basize ababyeyi icyaha abandi baratereranwa abasitari utari uzi ko babyaye nabo bakiri abana

 

 

 

Gutwita cyangwa kubyara ni Ibintu bishimisha benshi cyane ko aba amaraso yawe, kubyara utarageza byibuze imyaka 22 y’ubukure cyangwa utarakora ubukwe byo ntibyishimirwa cyane ko abenshi babafata nkibirumbo iyo babyaye imburagihe.

Gutwita imburagihe cyangwa utaruzuza imyaka bibaho cyane kuko hari ibyamamare mu Rwanda byabayeho. Hari ibyamamare bigera ku 10 byabaye bifite imyaka mike y’ubukure .

1. Dj Toxx na Sacha Kate: Dj Toxx abyara yari afite imyaka 22 abyarana na Sacha nawe wari muto cyane aha hari mu mwaka 2014 babyarana umwana w’umukobwa. Aha Sacha yarinze abyara hataramenyekanya se w’umwana ariko byari bizwi ko ari umu Dj runaka nyuma bizakumenyekana ko Ari Toxx. Bitewe Niko sacha yabanje gukundana n’a Nizzo wo muri Urban boyz, benshi batangiye gukeka ko ariwe se w’ umwana.Uyu Sacha Kate we yumvikanye mu Itangazamakuru nyuma yo gucikiriza amashuri yatangiye umwuga w’ubuhanzi akanabifatanya gukina mundirimbo zabandi bahanzi.

2. Umuhanzi Okkama: uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka Puturi nawe yabyaye ku myaka mike y’ubukure 22, akaba yarabyaye mu kwezi kwa 6 ku tariki 23, 2023. Ibi yabitangaje ku rubuga rwe rwa Instagram afashe uruhinja ubundi yandikaho ko Ari umugisha kuri we kuba yabyaye Ariko yirinda kuvuga uwo babyaranye. Uyu musore Okkama wakuriye i Karongi akiga umuzigi Ku nyundo akunzwe nabatari bake mu Rwanda bitewe n’indirimbo zishimisha abatari bake.

3.Umuhanzi Lil G: uyu musore wakanyujijeho mbere ya 2015 nawe yibarutse akiri muto kuko yari afite imyaka 21 gusa. Mbere yuko abyara ubwo yari afite imyaka 20, yatangaje ko amaze gukundana n’abakobwa bagera kuri 29 Ariko ngo bose batandukanye kuko atababonagamo icyo ashaka gusa muri abo bose uwitwa Diane niwe wamenyekanye kuko ariwe babyaranye.

4.Miss Bahati Grace: uyu nyampinga yabyaye afite imyaka 21 gusa abyara agifite ikamba rya 2009 bituma abantu bamunenga cyane bavugako nta mukobwa uhagarariye abandi wagakwiye kubyara. Icyo gihe byavugwaga ko yakundanaga numuraperi K8 Kavuyo birangira bo ubwabo babyemeje akaba arinawe se w’umuhungu Bahati aba bombi baje gukomereza amasomo yabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko baje gutandukana umwana abura amezi 3 gusa kugirango avuke. Uyu mukobwa yatangaje ko kuba yarabaye ari muto bitamworoheye bitewe nuko yabyariye mugihugu kibamo abantu atazi gusa, nyuma akanasanga amafaranga yari yitwaje adahagije bikarangira abanje gushaka aho aziga atishyura (scholarship), ntibyamworoheye kuko icyo gihe nibwo yarakimara kwibaruka umuhungu we. Yaje kubona umuryango umufata nk’umwana murugo baramufasha abasha kurangiza amashuri ye.

5. Umukinnyi wa filime Rosine: uyu mukobwa agaragaza uburyo yababajwe numugabo wamuteye inda bitewe nuko yamubeshye ko amukunda Kandi azamushaka ko akiri ingaragu kandi yarashatse umugore, nawe yabyaye akiri muto kumyaka 20 gusa. Kumenyako uwo mugabo afite umugore ntago byamworoheye kubyakira kuko yabimenye inda imaze amezi 7 ngo byiyongeragaho namagambo mabi umugore w’umugabo watuye inda yamubwiraga bikamubabaza cyane akumva ariyanze. Ibyo byose byabereye Kampala muri Uganda yaje kugaruka mu Rwanda Ibintu bikomeza gukomera kuko hari hashize iminsi mike ise yitabye Imana ubundi aza kubana na nyina mubuzima butari buboroheye, gusa byose yabiciyemo arihangana kubera umuhungu we.

6. Umunyamideri Shady boo: ubusanzwe yitwa Mbabazi Shadia, uyu we yabyaye kumyaka 19 gusa, Ariko icyo gihe yabanaga na Meddy Saleh wari waramuteye iyo inda, nyuma baza kubyarana n’umwana wa kabiri, ubu bakaba bafitanye abana babiri b’abakobwa. Shadyboo nubwo yabana na Meddy wari waramuteye inda ntibyatumye atagira ubwoba bitewe nuko yari akiri muto Kandi ari ubwambere atwite. Uyu mugore yaje gutandukana na Meddy muri 2016 aribwo yatangiye kumenyekana abantu banamushinja kunanirana bigatuma atandukana n’umugabo we nkuko abyivugira, ati ” ibikosa byose ninjye babishizeho bikanatuma namamara kuri Instagram bakaza kureba uwo muntu wananiranye”

7. Dj Brianne: uyu ubusanzwe yitwa Gateka Easter akaba yarabyaye kumyaka 18 gusa, akaba yarakuriye mubuzima bushaririye kubera kurerwa na mukase, nyuma yaje kujyanwa kwiga mu Burundi n’a mama we arinaho yatwariye inda ubwo yari asoje amashuri yisumbuye ayiterwa numusore batari bari murukundi. Umusore wamuteye inda yaramufashije mubuzima butari bumworoheye gusa byabaye ngombwa ko agaruka mu Rwanda. Akigera mu Rwanda ngo ubuzima ntago bwari bumworoheye bitewe nuko yari yarabyaye akiri muto cyane Ariko ngo byose yaje kubicamo ubuzima burakomeza. Dj Brianne yashakiye ubusiba mubihugu bitandukanye nka Kenya na Afurika y’epfo kugirango arere umwana we ubundi agaruka mu Rwanda aribwo yanatangiye akazi ko kuvanga imiziki kazwi nkubu Dj.

8. Umutoni Yvette: uyu ni umukinnyi wa filime wamamaye cyane muri city main ica kuri television Rwanda akaba yaranakinnye nizindi zirimo nka the secret, yabyaye akiri muto kumyaka 17 gusa. Yvette wabyaye akiri kwiga ahamyaka ubuzima bwo kubyara ukiri muto butaba bworoshye Ariko akavugako uba ugomba kwiyakira kugirango nuwo mwana umurere neza. Avugako byamubereye isomo kuburyo aramutse abonye umwana w’umukobwa uri kwishora mu ngeso mbi yamuhwitura hakiri kare.

9. Tijara Kabendera: uyu mugore yamenyekanye Ari umunyamakuru muri RBA nawe yabyaye akiri muto kuko kumyaka 19 yari afite abana babiri. Tijara we avugako yahuye nikibazo cyuko iwabo batakunze kumuganiriza kubijyanye nimyirorokere bigatuma abyarana numusore Bari baturanye ndetse nimiryango yabo ari inshuti,nubwo byagenze uko avuga ko umuryango we wamubaye hafi nubwo atabahesheje ishema uko bikwiye.

10. Nadège Uwamwezi : uyu yamenyekanye nka Nana muri City maid akaba yarabyaye afite imyaka 16 gusa. Yabyaye akiri muto kuburyo atitwa atigeze abimenya ahubwo akabibwirwa na nyina wanamubaye, nyuma yuko uwari wamuteye inda yarari guhunga inshingano. Uyu mukobwa yaje gukomera ubundi yiga kubijyanye no gukina ikinamico akaba arinabyo yamenyekaniyemo kuko yigeze no kuba umuhanzi aho yabaga mwitsinda ryitwa Queens yitwa Queen Nadège.

Aba bahanzi nubwo bagiye babyara bakiri bato ntibabujije kugera kunzozi bari bafite kuko Ubu bahagaze neza mubuzima, bose bagira inama urubyiruko nabakiri bato kwitwararika no kwitondera gukora imibonanompuza bitsina banayikora bakibuka kwirinda bakoresha agakingirizo

Related posts