Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Bambujije kujya kureba umugore wange wari utwite, birangira ntanatoje!” Julien Mette ku mayobera y’Umuhuro w’Amahoro n’uko azashora Rayon Sports mu nkiko

Umutoza w’Umufaransa wahoze atoza Rayon Sports, Julien Mette yavuze uko yarenganyijwe ubwo yangirwaga gutoza umukino wo kuganura Stade Amahoro ivuguruye, ndetse ahishura ko azarega Rayon Sports mu nkiko za FIFA kuko batubahirije iyo ngingo yari ikubiye mu masezerano ye.

Ni ibikubiye mu butumwa burebure umutoza Julien Mette kuri ubu uri iwabo i Bordeaux mu Bufaransa, yahaye igitangazamakuru cya B&B Kigali mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Kamena 2024.

Muri iki kiganiro yavuze ku ngingo nyinshi, ariko ageze ku yo kwangirwa gutoza umukino wari wiswe Umuhuro w’Amahoro wakinwe taliki 15 Kamena 2024 ahashinga agati. Yavuze uko byose byagenze n’uko byamubujije kujya kwita ku mugore we wari utwite.

Ati “Igihe niteguraga gutaha ni bwo namenye amakuru y’uriya mukino. Nahise ndeka gutaha kugira ngo ntoze ikipe kuko umutoza w’abanyezamu yari muri Kenya, n’umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga ntiyari ahari, ni nge mutoza wari uhari kugira ngo ntoze ikipe. Byatumye nguma hano ikindi cyumweru kandi nari mpangayikiye umugore wange wari utwite mfite ubwoba ko yabyara ndahari.”

Abakinnyi na bo ntibari bahari ku bwinshi kuko harimo abifuzaga kongera amasezerano abandi bashaka kujya mu yandi makipe; nka [Tuyisenge] Arsène twari twamaze kuvuga ku mishahara bisanzwe ariko ikipe ntiyigeze yifuza kuzuza ibyo yayisabaga birangiye yigendeye, ku bwange nifuzaga ko yahaguma.

Nafashe abakinnyi twari dufite nongeramo abakinnyi bane twari twabonye mu ikipe y’abato twarimo tugeregeza, hanyuma umunyamabanga [Namenye] Patrick anyoherereza abakinnyi avuga ko bavuye mu makipe y’inshuti za Rayon Sports y’i Burundi, muri Congo ndetse na Uganda, ati ‘abo ni abakinnyi ni wowe mutoza, ngaho bakoreshe’.

Nakoze ikipe yange ntiwari kuntegeka ibyo nkora. Kuwa Gatanu buri buke dukina barambwiye bati tugiye kukwishyura amafaranga yawe hanyuma ku Cyumweru ukagenda. Nahise mbabwira ko bitakunda kuko nari naramaze guhinduza itike yange, nti ndi hano kubera mwebwe kuko ngomba kubafasha gukina uriya mukino.

Ikipe yari izi ko nafashe itike yo ku Cyumweru, narababwiye nti rero mugomba kunyishyura mbere y’uko mva mu Rwanda. Rero mugomba kunyishyura kugira ngo ntazabajyana mu nkiko za FIFA. Ku mugoroba mu myitozo nakoresheje imyitozo natoranyije abakinnyi 23 nagombaga kwitegurana umukino. Ku wa Gatandatu mu gitondo bantunguje inama ngo itegura umukino mbabwira ko itandeba. Bwari ubwa mbere mbonye ubuyobozi bwose bugiye gutegura umukino.

Nimugoroba ku wa gatanu hari ibyo nari nariye ntibyangwa neza, ndabibamenyesha. Aho mereye neza bambwiye ko ntemerewe kugaragara ku mukino. Nahamagaye perezida inshuro 10, 20 atamfata; natangiye kurakara.

Nakurikije inama z’umwavoka wange wansabaga kujya kuri stade ngo nerekene ko meze neza kandi mfite ubushake bwo gutoza. Ku mugoroba w’umukino ndahagera. Hari abakinnyi nari natoranyije badahari, hari n’abandi ntari natoranyije bari muri busi, yewe no muri 11 harimo n’abo ntigeze ntekereza ko bari kubanza mu kibuga.

Nge numvaga mu izamu hagomba kubanzamo Khadim [Ndiaye], umwataka ndetse n’undi umwe wo ku ruhande, barambwira bati ni abakinnyi bavuye mu makipe y’abaturanyi.

Nyuma yo kubona ko hari abakinnyi ntashyize ku rutonde bazanwe na na [Namenye] Patrick, ni yo yabaye impamvu yo gutegura inama ya mugitondo. Intwara yange yabaye uburyo bwiza bwo kunkura kuri uriya mukino, kandi ngwee sinari kubyemera.”

Umutoza Julien Mette yanavuze ko nubwo Rayon Sports yamwishyuye amafaranga ye yose, ariko hari ibyo itubahirije; ibintu bizatuma ayishora mu nkiko.

Ati “Baranyishyuye, bampaye ibyo bangombaga byose ku ku munsi ufungura Stade Amahoro. Gusa ntibikuraho ko batigeze bubaha amasezerano yange, kuko binjiye mu kazi kange. Biranditse mu masezerano ko ari njye njyenyine ufite ubushobozi bwo gutoza ikipe.

Nge n’umwavoka wange turi gutegura ikirego ngo tugishyikirize FIFA. Ni bibi kuri bo kuko tuzahurira imbere y’ubutabera bwa FIFA, ntibubashye amasezerano yange kandi bigize icyaha. Amasezerano avuga ko umutoza mukuru ari we ushinzwe abakinnyi bakina umukino ni na we ushinzwe gutegura imikinire n’imikinishirizwe y’abakinnyi, kandi ibyo ntibigeze babyubaha. Ubwo rero tuzahurira mu rukiko.”

Julien Mette kuri ubu ari i Bordeaux mu Bufaransa aho ari kumwe n’umufasha we witegura kwibaruka, akavuga ko azongera gusubira mu byo gutoza mu kwezi kwa Nyakanga [7] uyu mwaka.

Julien Mette yifatiye ku gahanga Rayon Sports avuga ibitaragenze neza mu gihe yahamaze, ndetse ahamya ko azayishora mu nkiko!

Related posts