Baltasar Ebang yakatiwe igihano cyoroshye ,benshi baratungurwa

Kuri uyu wa 27 Kanama 2025 ,nibwo hamenyakanye amakuru avuga ko Baltasar Ebang Engonga , wahoze ari Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe iperereza ku mutungo mu gihugu cya Guinea Equatorial yakatiwe igihano cy’ imyaka 8 ndetse asabwa no gutanga agera kuri 317,900,000 Rwf,
azira kunyereza umutungo w’ iki gihugu no kwikungahaza mu buryo bunyuranyije n’ amategako.

 

Baltasar asanzwe ari umuvandimwe wa Perezida Guinea Equatorial ibitangazamakuru byo Guinea Equatorial byatangaje ko uyu yarezwe gukoresha nabi ububasha yari afite  no gusahura umutungo rusange wa leta muri urwo rubanza kandi Baltasar Ebang Engonga yari areganwe n’abandi bayobozi bakuru barimo abo muri Minisiteri y’Imari ari bo ; Ireneo Mangue Monsuy Afana, Baltasar Ebang Engonga Alú, na Rubén Félix Osá Nzang bose bakatiwe igifungo cy’imyaka 8.

Abandi bayobozi nka; Rolando Asumu Ndong Oyé, Carmelo Julio Motogo Ndong, na Florentina Ngangá Iñandji, bahamijwe ibyaha nk’abafatanyacyaha nabo bakaba bakatiwe imyaka itatu n’amande ari hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 31 z’amafaranga ya CFA akoreshwa muri icyo Gihugu.

Baltasar Engonga usanzwe azwi ku kazina ka ‘Bello’, ni umuvandimwe wa Perezida awa Guinea Equatorial witwa, Teodoro Obiang Nguema. Uwo mugabo yari umuyobozi ukomeye aho yari ashinzwe kurwanya ibyaha byo kunyereza amafaranga.

Uwo mugabo Baltasar , yamenyekanye cyane muri 2024 ubwo hajyaga hanze amashusho arenga 400 amugaragaza ari mu bikorwa by’ubusambanyi n’abagore benshi ayo mashusho asakara ku mbuga nkoranyambaga.Bamwe muri abo bagore, bakaba bari ab’abagabo bafite imbaraga muri Leta y’icyo Gihugu , amwe muri ayo mashusho bikaba byaranavuzwe ko yafatiwe mu Biro bye n’ahandi hatandukanye.

Hari ku itariki ya 25 Ukwakira, Engonga yatawe muri yombi akekwaho kunyereza amafaranga menshi ya Leta akayabika kuri konti z’ibanga mu birwa bya Cayman. Kugeza ubu, ntacyo aravuga kuri ibyo birego,aregwa.