Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

BAL4: Rivers Hoopers yegukaniye umwanya wa gatatu imbere ya Perezida Kagame [AMAFOTO]

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria yegukaniyemo umwanya wa gatatu muri Shampiyona Nyafurika ya Basketball, Basketball Africa League 2024, nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 80-57.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Gicurasi 2024, mu nzu y’imikino ya BK Arena yarimo ibihumbi by’abafana bari baje kwihera ijisho ibirori bya The Basketball Africa League ya 2024 yari igeze ku guhatanira umwanya wa gatatu mbere gato yo gusoza irushanwa hakinwa umukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu.

Mu bari muri BK Arena harimo na Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi wa NBA Africa, Madamu Clare Akamanzi, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré.

Mu kibuga nyirizina, Rivers Hoopers yatangiye umukino neza cyane itsinda amanota menshi binyuze mu bakinnyi bayo bakomeye nka Devine Eke na William Perry usanzwe ukinira Patriots BBC yo mu Rwanda. Izo mbaraga zatumye agace ka mbere karangiye Rivers Hoopers yigaruriye umukino n’amanota 25-8.

Ikipe ya Rivers yazamutse mu Cyerekezo cya Sahara iyoboye, yakomeje kwitwara neza cyane hamwe na kizigenza Kelvin Amayo wabonezaga mu nkangara neza cyane, bituma igice cya mbere kirangira Rivers Hoopers yongereye ikinyuranyo iyobora umukino n’amanota 43 kuri 29 y’iriya Kipe yo muri Afurika y’Epfo.

Mu gice cya kabiri, ikipe yo muri Nigeria yari yaje yakamejeje, yakomeje kwiharira umukino no kuwuyobora bikomeye ari nako ikinyuranyo kirushaho kwiyongera dore ko agace ka gatatu ikomeje kuyobora umukino n’amanota 63 kuri 38 ya Cape Town Tigers.

Ibi byari bisobanuye ko Cape Town Tigers igize uduce tubiri twose itabasha kugeza mu manota icumi kuko mu ka mbere yatsinze amanota umunani yonyine, mu gihe mu ka gatatu yaboneje mu nkangara amanota icyenda gusa.

Agace ka kane ari nako ka nyuma ikipe ya Rivers Hoopers yagakinnye nk’iyibereye mu bunani cyane ko nta byinshi yasabwaga kuko ikinyuranyo kivugiraga ndetse ubona ko abasore bo muri Afurika y’Epfo nta bushobozi bwo kwishyura bari bafite.

Nk’uko umukino watangiye ikipe yo muri Nigeria ica amarenga, waje kurangira inyagiye Cape Town Tigers amanota 80-57 ihita yegukana umwanya wa gatatu muri Basketball Africa League ku nshuro ya mbere ikinnye imikino ya nyuma.

Uretse uyu mukino, ku munsi w’Ejo ku wa Gatandatu taliki ya 1 Kamena 2024 saa Kumi zuzuye muri BK Arena, hategerejwe umukino wa nyuma uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola imaze igihe kitari gito ikomanga na Al Ahly yo muri Libya yatunguranye cyane muri uyu mwaka.

Rivers Hoopers yari mu Cyerekezo kimwe na APR BBC, yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo kunyagira Cape Town Tigers amanota 80-57
Wari umukino itarimo ihangana rikomeye kuko Cape Town Tigers yarushijwe cyane
Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall na Perezida wa NBA Africa, Clare Akamanzi mu bakurikiye uyu mukino bagaragiye Perezida Kagame
Perezida Kagame muri BK Arena!

Related posts