Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

BAL4: FUS Rabat yatunguwe naho Al Ahly ibitse Igikombe cy’ubushize isezererwa nabi cyane

Ikipe ya Al Ahly BBC yo muri Libya nyuma yo yasezereye Al Ahly yo mu Misiri na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo zakatishije amatike ya ½ cy’irangiza mu irushanwa rya The Basketball Africa League ya 2024.

Umukino wa ¼ wabimburiye indi kuri iki Cyumweru mu nzu y’imikino ya BK Arena, ni uwo Al Ahly BBC yo mu Misiri yatsinzwemo na Al Ahly yo muri Libya amanota 77-86, bituma ikipe y’Abanya-Libya yerekeza muri ½ cy’irangiza mu gihe Abanya-Misiri bari babitse Igikombe cya 2023 yahise yerekwa umuryango muri iri rushanwa.

Umukino wa kabiri wa ¼ ni uwahuje FUS Rabat yo muri Maroc ndetse na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo wabaye kuri iki Cyumweru Saa Kumi n’Imwe n’iminota 30 muri BK Arena, mu mujyi wa Kigali.

Umukino watangiye ikipe ya Cape Town Tigers imeze neza binyuze mu kubona amanota abiri inshuro nyinshi, mu FUS Rabat yo yakinnye irwana no kuva inyuma ndetse iza no kugera aho iyobora umukino ibifashijwemo na Kizigenza w’Umunya-Mali, Aliou Diarra wakoraga amanota yiganjemo 2 (Mid-range points).

Agace ka mbere karangiye FUS Rabat ariyo igikomeje kuyobora n’amanota 17 kuri 15 ya Cape Town Tigers, abantu batangira kubona ko iyi kipe y’abanya-Maroc ifite gahunda.

Mu gace ka kabiri Cape Town Tigers yo yaje ifite gahunda yo gukuramo iki kinyuranyo cy’amanota 2 ndetse iminota 2 gusa yari ihagije ngo ibe yabigezeho ndetse ihite inayobora umukino binyuze ku bakinnyi barimo Samkelo Cele.

Umukino wakomeje amakipe yombi akubana imwe ishyiramo ikinyuranyo indi igahita igikuramo gusa habura amasegonda 2 ngo agace ka mbere karangiye, Ngor Santino Yewet Manyang wa Cape Town Tigers yahise atsinda amanota 3, iyi kipe ihita igisoza ariyo iyoboye n’amanota 44 kuri 41 ya FUS Rabat.

Igice cya mbere kivuye mu kiruhuko, mu gace ka gatatu iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yaje ikomeza gushyiramo ikinyuranyo binyuze ku manota yarimo arakorwa na Cartier Ducati Diarra.

Abakinnyi ba FUS Rabat bikamase ndetse babasha kuva inyuma bongera kuyobora umukino, icyakora aka gace ka Gatatu karangira Cape Town Tigers yisubije umukino n’amanota 63 kuri 59.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyumva,Cape Town Tigers yaje ishaka uko yashyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi gusa FUS Rabat nayo igakomeza kuyicungira hafi binyuze kuri Abdelhakim Zouita na Aliou Diarra bakora amanota 2.

Abakinnyi bamenyereweho gukora amanota menshi batangiye akazi kabo. Jonathan Devante Jordan yagiye afasha ikipe ya FUS Rabat binyuze ku manota 2 yakoraga maze bajya imbere ya Cape Tigers amanota 3 gusa habura amasegonda 2 Samkelo Cele wari wakoze akazi gakomeye guhera kare ahita aterekamo amanota 3, agace ka Kane kaba karangiye amakipe yombi anganya amanota 83-83.

Nyuma yo kwitabaza iminota 5 y’inyongera maze birangira, umukino warangiye, Cape Town Tigers yatsinze FUS Rabat yahabwaga amahirwe iyitsinze amanota 91-88, igera muri 1/2 cy’Imikino ya nyuma ya BAL 2024 ku nshuro ya mbere mu mateka.

Iyi kipe iraza guhura n’iza kuva hagati ya Petro de Luanda na AS Douanes zizisobanura kuri uyu wa Mbere saa Mbili zuzuye, mu mukino uza gukurikira uwa US Monastir na Rivers Hoopers uteganyijwe saa Kumi n’Imwe zuzuye mu nzu y’imikino ya BK Arena.

Al Ahly yo muri Libya yatsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 77-86, ihita yerekeza muri ½ cy’irangiza. 
FUS Rabat yahabwaga amahirwe yatsinzwe na Cape Town Tigers nyuma yo kwifashisha iminota y’inyongera!

Related posts