Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

BAL4: Al Ahly yari ifite Igikombe cy’ubushize yatangiye igayika

Abami ba BAL 2023, Al Ahly yo mu Misiri yatangiye igayika nyuma yo gutsindwa na FUS Rabat yo muri Maroc amanota 89-78 iyiturutse inyuma, mu mikino ya ¼ cy’irangiza ya BAL iri gukinwa ku nshuro ya kane muri BK Arena kuva kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Gicurasi 2024.

Ni umukino watangiye abantu benshi baha Al Ahly amahirwe yo kwegukana umukino, ariko iyi kipe yo mu Bwami bwa Maroc yaje yisize urusenda.

Ikipe ya FUS Rabat BBC yatangiye umukino neza ibifashijwemo na Kizigenza w’Umunya-Mali Aliou Diarra na ndetse na Kendrick Brown bongewe muri iyi kipe ngo bazayifashe kwitwara neza muri iyi mikino.

Ibi byaje kuyihira kuko agace ka mbere karangiye iyi kipe yo muri Maroc iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 19 ya Al Ahly, itahiriwe no kuboneza amanota atatu mu nkangara.

Nyuma y’akaruhuko, agace ka kabiri katumye umukino urushaho kuryoha cyane ko amakipe yombi yari yamaze kuwinjiramo neza cyane ari nako ikinyuranyo cyari gito cyane kuko kitarengaga amanota atanu. Al Ahly yagakinnye neza Patrick Gardner na Mark Steven Lyons bayitsindira amanota menshi binayifasha kwigaranzura FUS Rabat, igice cya mbere kirangira iyoboye umukino n’amanota 49 kuri 41.

Hagati aho, mu karuhuko, umuhanzi Adekunle Gold yataramiye abitabiriye uyu mukino mu ndirimbo ze zakunzwe cyane yaririmbanaga n’abafana bari buzuye BK Arena.

Al Ahly yari yamaze gufatisha neza umuvuno, yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu, Lyons na Tony Mitchell bayitsindira amanota menshi. Agace ka gatatu karangiye iyi kipe ikiyoboye umukino n’amanota 64 kuri 58.

Mu minota ibiri y’agace ka nyuma, FUS Rabat yahise ikuramo ikinyuranyo, amakipe yombi anganya amanota 64-64, umukino usubira ibubisi.

Nyuma yo kunganya, umukino wabaye indyankurye gusa Ikipe yo muri Maroc yerekanye aho ibera akasamutwe ari nako igenda imbere cyane ibifashijwemo na Devanate Jordan, Kendrick Brown na Aliou Diarra bayitsindiraga amanota menshi ari nako ikomeza kongera ikinyuranyo no kwizera intsinzi.

Umukino warangiye FUS Rabat yatsinze Al Ahly amanota 89-78 itanga ubutumwa bwo kuba ari imwe mu makipe yo guhangwa amaso muri iyi mikino, cyane ko aya ari amwe mu yahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Al Ahly, Agustin Bosch mu kiganiro n’Itangazamakuru yagize ati “Birababaje cyane kandi turatengushywe. Twagerageje gutegura ikipe ariko ntitwari dukwiye gutsinda uyu mukino!”

Imikino ya The Basketball Africa League iri kuba ku nshuro ya Kane i Kigali mu Rwanda, irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 25 Gicurasi, aho Petro de Luanda izakina na US Monastir saa Munani n’Igice, mu gihe Rivers Hoopers izisobanura na AS Douanes saa Kumi n’Imwe n’Igice.

Ku Cyumweru taliki kandi iyi mikino izakomeza, aho Cape Town izatana mu mitwe na Tigers FUS Rabat; mu gihe Al Ahly izisobanura na SC Al Ahly SC.

Iyi mikino yafunguwe kuri uyu wa Gatanu taliki 23 Gicurasi, izasozwa mu kwezi gutaha kwa Kamena 2024.

Related posts