Bakundaga kurebana akana ko mu jisho ariko batunguwe n’ ibyo umugore yakoreye umugabo n’ umwana we i Gisozi

 

Mu Karere ka Gasabo ,mu Murenge wa Gisozi ,mu Mudugudu wa Byimana, Akagali ka Musezero,haravugwa inkuru y’umugabo witwa Hategekimana watwitswe n’umugore we witwa Uwase.Abaturanyi bemeza ko nta makimbirane akomeye bari basanzwe bagirana, ariko ngo buri gihe umugabo yatahaga nijoro, Uwase yamurazaga hanze.

 

Umwe mu baturage yavuze ati: “Batongenye bagiye kuryama, umugore afata amavuta yari yashyize kuziko ahita ayamumenaho.  umugabo ahita asohoka atabaza, abaturage baraza bamujyana kwa muganga aho basanze yahiye bikomeye ku maboko no ku gice cy’imbavu n’ikibuno.”Undi ati: “Nka saa tatu zijoro numvise umuntu asakuza mu muhanda. Twagiye kumureba dusanga yahiye cyane ku maboko no ku gice cy’ikibuno.”

Se wa Hategekimana, umugabo watwitswe, yagize ati: “umugabo yatashye nijoro araryama hamwe numwana nuko umugire ashyira amavuta kumbabura amaze gucamuka ayamumenaho numwaa baryamye.”

Yakomeje avuga ko bari basanzwe bagirana amakimbirane, kandi ko n’ubundi bagerageje kubyumvikanaho ariko bikanga. Ati: “ akenshi umugabo yakundaga kugisha inama, na mama w’umukobwa ahari. Ibyo byatumaga habaho kutumvikana. Twagerageje kubunga, ariko ntibyashobokaga.”

Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali yemeje ko uyu mugabo n’umwana we batwitswe n’amavuta Uwase yabamennyeho. Polisi iracyashakisha Uwase mu buryo bwihuse.Umuvugizi wa Polisi yavuze ati: “Amakuru yuko ko umugore yatwitse umugabo we amumennyeho amavuta yashy. Umugabo aryamye ari kumwe n’umwana, amavuta akamugera, bigatera ibikomere bikomeye.”

Uyu mwirondoro werekana ko icyateye ibi byose atari icyaha gikomeye, ahubwo ari amakimbirane y’ubuzima bwa buri munsi, aho umugore yashinjaga umugabo we gutinda ataha, bituma arakara agira icyo akora akoresheje amavuta yatekeyeho.